
Inka 10 nizo zagabiwe imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gakenke
Abagabiwe inka n’Itangazamakuru bo mu Karere ka Gakenke bahamya ko zizabaha amata n’ifumbire ndetse zikanabafasha kwiteza imbere bakongera kwenyegeza igicaniro iwabo.
Ibi ni ibyagarutsweho n’Uwamahoro Odile, umwe mu bagabiwe inka wavuze mu izina rya bagenzi be, akaba atuye mu Murenge wa Mataba. Yateruye ijambo rye ashimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame watoje Abanyarwanda kugabirana.
Yagize ati “Mbanje gushimira Umutoza w’Ikirenga Perezida wa Repubulika Paul Kagame watoje Abanyarwanda kugabirana, ndashimira kandi uburyo mwaje kudufata mu mugongo mugatekereza muti bariya bantu bashobora kuba bakeneye amata, n’uko muza kutugabira.”
Avuga ko u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, akaba ari na cyo gihe abakora itangazamakuru mu Rwanda batekereje kubafasha babagabira inka. Avuga ko bishimiye inka bahawe kuko zizabafasha kwiteza imbere ndetse bakaagabira abandi, bityo icyororo bahawe n’abanyamakuru kigera kuri benshi.
Mu ijambo rye ryo gushima, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Madamu Mukandayisenga Vestine yashimiye itangazamakuru ryatekereje kugabira inka abaturage bo mu Karere ka Gakenke barokotse Jenoside batishoboye, iki gikorwa kikaba kiziye ighe kuko gikozwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Yagize ati “Umuntu iyo aguhaye inka muba mugiranye igihango. Ubu abanyamakuru bagiranye igihango n’Akarere ka Gakenke. Turabamenyesha ko twishimiye iki gikorwa, kuko biteye ishema kubona mu turere 30 tugize igihugu muhitamo akarere kacu ka Gakenke. Bityo rero Banyagakenke, umuntu wese ukiri mu nzangano n’amacakubiri, akanguke abivemo kuko ntituzamwihanganira.”
Yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ababwira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi kuko u Rwanda ruyobowe neza kandi n’itangazamakuru ryiza rikaba ryarasimbuye itangazamakuru rya rutwitsi ryashishikarije abahutu kwica abatutsi, kuri ubu hakaba hari itangazamakuru ryigisha abaturage imibereho myiza, rikabaha imyidagaduro ndetse rikanabatoza imyifatire iboneye ari naryo ryaje kugabira abarokotse Jenoside batishoboye mu rwego rwo kubaremera.
Uruhare rw’itangazamakuru mu gihe cya Jenoside rwgarutsweho
Ayanone Solange, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda, akaba ni umushyitsi mukuru muri uyu muhango yagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe abatutsi ryatije umurindi ubwicanyi. Yemeza adashidikanya ko itangazamakuru ribi ryasimbuwe n’ itangazamakuru riharanira amahoro, ryubaka kandi riteza imbere imibereho y’abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati “Ubutumwa twabazaniye none ni ukubabwira ngo mukomere, ndashimira ingabo zahoze ari iza RPA inkotanyi zabohoye iki gihugu zigahagarika Jenoside, zarakoze. Uyu munsi itangazamakuru rifatanya na Leta kubaka igihugu, rikaba ritanze inka 10 mu rwego rwo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.”
Yongeyeho agira ati “ Kuba twaje kuremera abarokotse 10 bu mu Karere ka Gakenke nk’itangazamakuru,nta kintu gikomeye twagendeyeho, gusa twishimiye ko muri ku ruhembe rw’imbere mu kwesa imihigo muri Ejo Heza, mugatanga Mituweli ku gihe natwe tukaba twaje kongera urubariro ku rugo rw’iterambere murimo kubaka.”
Ayanone yasoje ijambo rye yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ashimira IBUKA ndetse n’abaturage muri rusange yibutsa ko kwibuka ari intambwe izatuma Jenoside yakorewe abatutsi itazibagirana mu mateka kugira ngo ntizasubire ukundi.
Abagabiwe inka n’itangazamakuru ni abaturage 10 barokotse Jenoside batishoboye, bakaba bahawe inka nziza zihaka, izo nka zifite ubwishingizi ndetse banahawe n’ibikoresho by’banze bikenerwa mu bworozi.
Umuhango wo kugabira inka imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi b’i Gakenke yabanjirijwe no gusura uwibutso rwa Jenoside no kunamira abaruruhukiyemo.

Abanyamakuru n’abayobozi mu Karere ka Gakenke basuye Urwibutso bwajenoside bunamira abaruruhukiyemo
Mugisha Bénigne
