Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Nyamukuru

Abanyamakuru rutwitsi barimo Kantano banenzwe n’Abanyagakenke aho bavuka

 

Abanyamakuru n’abandi bayobozi bo mu Karere ka Gakenke baje kunamira abaruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Gakenke harimo n’abo Kantano wa RTLM yavumbuye bakicwa

Abanyamakuru rutwitsi barimo Kantano, Nahimana Ferdinand na Bemeriki Valeriya banenzwe n’Abanyagakenke aho bavuka, hari muri gahunda yateguwe n’abanyamakuru   yo kuremera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, kubafata mu mugongo no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rw’Akarere ka Gakenke.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine yagarutse ku ruhare rwa Kantano, Nahimana Ferdinand na Bemeriki Valeriya bakoreraga Radiyo RTLM bakabiba  amacakubiri n’urwango mu Banyarwanda ndetse mu gihe cya Jenoside banashishikariza abahutu kwica abatutsi.

Yagize ati “Radiyo Rwanda y’icyo gihe yagize uruhare runini mu kubiba urwango mu Banyarwanda. Radiyo RTLM yakwirakwije amategeko10 y’Abahutu, Kangura n’ibindi binyamakuru byari byarigize rutwitsi mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.”

Meya w’Akarere ka Gakenke ashimangira ko itangazamakuru ryabaye umuyoboro wo gukwirakwiza ibitekerezo bya Leta y’icyo gihe,  by’umwihariko ibigamije kubiba amacakubiri n’irondokoko mu Banyarwanda.

Meya Mukandayisenga yakomeje asobanura uburyo Abanyamakuru bavuka mu Gakenke n’abandi  b’icyo gihe  bagize uruhare runini mu gusenya iki gihugu, asaba Abanyamakuru ba none  kugira uruhari rwo kubeshyuza ibihuha bikwirakwizwa hirya no hino ku isi ndetse no kubaka iki gihugu.

Yagize ati “Hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, nta kwirara, ingengabitekerezo  ya Jenoside, ihakana n’ibyobya ryayo hirya no hino ku isi birakomeje. Amateka mabi yaranze igihugu cyacu yasimbujwe n’ameza, Leta mbi yari  iriho icyo gihe ntigihari, ubu dufite Leta nziza iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame. Abanyamakuru nka Kantano, Nahimana Ferdinand, Bemeriki n’abandi ntibagihari, ubu dufite itangazamakuru ryiza.”

Umuyobozi w’akarere yashimye cyane itangazamakuru ririho uyu munsi kuko  risusurutsa abaturage, rikagira ibiganiro  biganisha ku mibereho myiza yabo, itangazamakuru rivugira abaturage kandi rifatanya n’abandi kubaka igihugu.

Yasabye abaturage b’Akarere ka Gakenke kwirinda ibihuha binyuzwa ku mbuga nkoranyamabaga, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara kuri za murandasi hirya no hino ku isi, abashishikariza kubaka igihugu bafatanyije n’inzego zose.

Duharanire kubaka iby’abanyamakuru ba mbere ya Jenoside bashenye

Ayanone Solange, ni Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) akaba yari n’umwe mu banyamakuru bakoreraga Radiyo Rwanda muri icyo gihe, yashimangiye ibyavuzwe n’umuyobozi w’Akarere bijyanye  n’imikorere mibi ya Radiyo Rwanda yakoreraga icyo gihe   ndetse na Radio RTLM kuko zombi ntaho zari zitaniye mu kubiba urwango mu Banyarwanda no gushishikariza abahutu kurimbura abatutsi bakamaraho.

Yagarutse ku  ruhare Radiyo RTLM na Radiyo Rwanda byagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, aho Kantano n’abandi banyamakuru  bo kuri Radiyo Rwanda bashishikarije Abanyarwanda kwica abatutsi.

Yagize ati “ Radiyo Rwanda nayikoragamo ariko Jenoside yabaye ndi mu kiruhuko cy’ababyeyi,  numvaga ibyo abanyamakuru bagenzi banjye bavuga nkananirwa kubamenya nkibaza icyo banyoye  n’icyo bariye, nkibaza ukuntu  Radiyo y’igihugu ishishikariza abantu kwica abandi bikanyobera.”

Yagarutse kuri Kantano wahamagariraga Abanayarwanda guhiga abatutsi no kubica ndetse  akanahishura aho abantu bihishe. Yatanze urugero rwa Mwarimu Venanti wahishuwe na Kantano, atangaza aho yihishe asaba ko yicwa kuko ngo ari Inyenzi. Icyo gihe uyu mwarimu yarishwe kandi mu by’ukuri yari umwarimu wigishije benshi abaha ubumenyi bavamo abagabo n’abagore bakomeye.

Yagarutse kuri Kangura yashyize ahagaragara amategeko 10 y’abahutu agamije kubiba urwango mu Banyarwanda. Byatumye abatutsi  bahigwa baricwa, harimo n’abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Gakenke.

Ati “ Kuba umuyobozi wa RTLM  yaravukaga  hano mu Gakenke si ishema ahubwo ni igisebo  gikomeye. Ariko  icyaha ni  gatozi , ashobora kuba afite imiryango hano yiyemeje guhindura iyo sura no gufatanya n’abandi kubaka igihugu.”

Ayanone yasoje ijambo rye asaba  Abanyamakuru bagenzi be gukora itangazamakuru riharanira amahoro, ryubaka kandi rigahindura isura abarikoze mbere basize, bityo rigafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka ibyashenywe n’itangazamakuru ryababanjirije.

Urwibutso rw’Akarereka Gakenke ruruhukiyemo bamwe mu bo Kantano wa RTLM yavumbuye bakicwa

Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo