
Icyorezo cya Coronavirusi cyongeye kubura mu Rwanda no ku isi, Abaturarwanda barasabwa kwirinda
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda, Abaturarwanda basabwa kwirinda no kutirara, ahubwo bagakurikiza ingamba z’isuku no kugana amavuriro mu gihe bibonyeho ibimenyetso byayo.
Nk’uko bisobanurwa neza n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, Dr Claude Mambo Muvunyi, ngo iki cyorezo kimaze iminsi kivugwa hirya no hino ku isi ndetse no muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, byatumye no mu Rwanda hatangira ipimwa ry’abaturage mu rwego rwo kumenya niba naho cyarahageze, bityo ibipimo byafashwe bigera ku bihumbi 16, aho byagaragaye ko abanduye iki cyorezo ari abagera kuri 0.7%, kuri ubu barimo kwitabwaho n’abaganga.
Ati “ Byabaye ngombwa ko dutangira gupima ngo turebe ko na hano iwacu hari ababa baranduye, twafashe ibipimo ibihumbi 16, dusanga abanduye covid-19 bagera kuri 0.7%. Twiteguye rero gukomeza guhangana n’iki cyorezo, ariko nta gikuba cyacitse abaturarwanda batuze.”
Dr Mambo avuga ko n’ubwo hari abanduye Covid-19 mu Rwanda, ababonetse bari gukurikiranwa kandi ko ntibarembye. Avuga ko ubugenzuizi bukomeje mu rwego rwo guhashya iki cyorezo.
Umuyobozi mujkuru wa RBC avuga kandi ko abagaragayeho iki cyorezo ari abakunze gukora ingendo hanze y’igihugu ari nabo banduje abo bahuye nabo.
Yashishikarije Abaturarwanda kwirinda kwegera abantu barwaye ibicurane kandi nabo bakihutira kujya kwivuza. Yasabye ko abaturage bashyira imbere ingamba z’ubwirinzi zirimo gukaraba intoki buri kanya, kudakora ahabonetse hose, kwambara agapfukamunwa mu gihe ufite ibimwenyetso.
Yongeyeho ati “Iki gihe cy’impeshyi turimo kwinjiramo imibare ishobora kwiyongera, turasaba Abaturarwanda rero kwisuzumisha mu gihe bafite ibimenyetso no kurinda abandi , bambara agapfukamunwa kandi bakaraba intoki kenshi gashoboka n’amazi n’isabune.”
Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaye ku isi kuva mu mwaka wa 2019 naho mu Rwanda umuntu wa mbere wanduye yagaragaye taliki ya 14 Werurwe 2020, aho u Rwanda rwahie rufata ingamba zo kukirwanya no kugihashya.

Inkingo za coronavirusi ni kimwe mu byafashije isi guhashya iki cyorezo no kukirinda abayituye
Mugisha Bénigne
