
Prof Emile Bienvenu, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti mu Rwanda (FDA)
Ikigo gishinzwe ubuzinenge bw’imiti mu Rwanda (FDA) cyatangaje ko cyahagaritse itumizwa, igurishwa n’ikwirakwizwa ry’imiti igizwe n’ibinini bya RELIEF biri mu ngano zitandukanye ku isoko ry’u Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragaraga n’Ubuyobozi bukuru bwa FDA, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru w’Iki kigo Prof Emile Bienvenu, rigaragaza ko ihagarikwa ry’uyu muti ku isoko ry’u Rwanda ryabaye binyuze mu igenzura rihoraho ry’ubuziranenge bw’Imiti iri ku isoko, aho batahuye imiti itemewe izwi ku izina rya RELIEF.
Ubuyobozi bukuru bwa FDA muri iri tangazo bugaragaza ko iyi miti igizwe n’ibinini bya Diclofenac Sodium, Paracetamol, Chloropheniramine Maleate na MagnesiumTrisilicate.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi bukuru bwa FDA muri iri tangazo bumenyesha Abaturarwanda bose ko abinjiza imiti mu gihugu,abayiranguza na Farumasi zidandaza basabwa guhita bahagarika gukwirakwiza no guha abarwayi iyi miti yose y’ibinini yitwa RELIEF kandi ingano yose bafite mu bubiko igashyirwa mu kato. Burasaba kandi abantu bose kutagura no kudakoresha ibinini byose byitwa RELIEF kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.
FDA iributsa kandi ko kwinjiza, gukwirakwiza cyangwa gutanga imiti itemewe binyuranyije n’amategeko bihanirwa.
Nyuma y’uko iri itangazo rishyizwe hanze n’ubuyobozi bwa FDA bwihanangiriza abacuruza muri za Farumasi n’abinjiza imiti mu Rwanda ndetse n’abaturarwanda bose bagura iyi miti guhagarika no gushyira mu kato ibinini bya RELIEF, Ikinyamakuru Irizanews.rw cyasuye Farumasi zinyuranye zo mu Mujyi wa Muhanga mu rwego rwo kumenya niba ibisabwa muri miri iri tangazo byatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho cyagaragarijwe na bamwe mu bacuruza imiti muri Farumasi batashatse ko amazina yabo atangazwa ko bamaze gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iri tangazo bakaba batari gucuruza ibi binini, ndetse n’iyo urebye muri za etajeri zishyirwamo imiti icuruzwa ibyo binini nta birimo, bivuze ko babivanye mu miti irimo gucuruzwa bikabikwa ahandi.
Umwe mu bayobozi ba Farumasi yabwiye Irizanews.rw ko kuva aho baboneye ririya tangazo bahise bakura mu bicuruzwa byabo ibyo binini bya RELIEF, bikaba byashyizwe mu kato nk’uko byasabwe n’ubuyobozi bwa FDA mu itangazo bwashyize ahagaragara.
Yagize ati “Mu by’ukuri kugeza ubu nta muti wa RELIEF ukirangwa muri etajeri z’ibicuruzwa byacu, twahose tuwukura mu bicuruzwa biri ku isoko, tuwushyira mu kato nk’uko twabisabwe n’ubuyobozi bukuru bwa FDA mu Itangazo bwashyize ahagaragara.”
Uyu muyobozi wa Farumasi avuga ko bategereje andi makuru aturuka muri iki kigo kugira ngo bamenye ikizakurikira, ariko ngo ku bicuruza byo byahagaritswe, ku neza y’Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Ikimyamakuru Irizanews.rw ubwo bari baje kugura muri Farumasi imiti bandikiwe n’abaganga, bagitangarije ko bamenye ayo makuru bayumvise mu bitangazamakuru binyuranye ko umuti wa RELIEF wabaye uhagaritswe ku isoko ry’u Rwanda, bityo ngo imiti bandikiwe uwo ng’uwo ntawurimo kuko utacyemewe kugurishwa no gukwirakwizwa.
Ijisho ry’umunyamakuru naryo ryirebeye imiti abantu barimo guhabwa bigaragara neza ko uyu muti ugizwe n’ibinini bya RELIEF ntawawuhawe cyangwa se ngo awugurishwe.
Si ubwa mbere Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti mu Rwanda gihagaritse imwe mu miti cyangwa se ibindi bicuruzwa byari bisanzwe ku isoko kigaragaza ko bitujuje ubuziranenge.
Mugisha Bénigne
