
Dr Gishoma Darius, ushinzwe serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC (Hagati), ACP Rutikanga Boniface, Umuvugizi wa Pilisi (i Buryo) na Mufurukye Fred, Umuyobozi mukuru wa Serivisi Ngororamuco z’igihugu (i Bumoso). Foto RNP
Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye na Polisi y’igihugu na Serivisi Ngororamuco z’igihugu batangije ubukangurambaga bw’iminsi 10 bugamije gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ryabyo, banemeza ko ku bufatanye bw’inzego imibare y’ababikoresha izagabanuka.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 16 Kamena 2025, bwabimburiwe n’Ikiganiro izi nzego zagiranye n’itangazamakuru mu rwego rwo gutangariza Abanyarwanda imibare y’abafatanywe ibiyobyabwenge babikwirakwiza, babicuruza ndetse banabikoresha n’ingamba zihari zo kubirwanya ngo bicike burundu mu Banyarwanda.
Dr Gishoma Darius ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) avuga ko taliki ya 26 Kamena ari umunsi ngarukamwaka isi yose izirikana ububi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga zikabije no kwirinda ikoreshwa ryabyo. Yongeyeho ko mu Rwanda abagera ku 153 barimo kuvuzwa kubera ingaruka byabagizeho.
Yagize ati “ Kuri iyi taliki ya 16 kamena dutangije ubukangurambaga bw’iminsi 10 yo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobobyabwenge n’inzoga zikabije bukazasozwa taliki ya 26 Kamena, ubwo tuzifatanya n’isi yose kuzirikana ku bubi bwabyo no kurinda ubuzima bwo mu mutwe.”
Akomeza asobanura ko muri iyi minsi 10 y’ubukangurambaga hazatangwa ubutumwa bunyuranye mu nzego zitandukanye harimo n’abo ibiyobobyabwenge n’inzoga zikabije byagizeho ingaruka bagafashwa.
Imibare y’abafatirwa mu biyobobyabwenge iragenda yiyongera

ACP Rutikanga Boniface asobanura imibare y’abafatanywe ibiyobyabwenge na Polisi y’igihugu (Foto RNP)
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Rutikanga Boniface we muri icyo kiganiro yatangaje imibare y’inshuro ibiyobyangwe byafashwe zigera ku 2073 bigafatirwamo abagera kuri 683 bagizwe n’ababicuruza, ababikwirakwiza n’ababigura. Avuga kandi ko muri abo babifatiwemo harimo n’abana bagiye kugororwa.
Umuvugizi wa Polisi yagarutse ku bubi bw’ibibyobyenge ashimangira ko umuntu ukiri muto ubikoresha asaza imburagihe kandi ngo nta cyizere aba afite muri sosiyete, bityo amaboko y’igihugu akaba ahatakaiye kuko ubikoresha ntacyo abasha kwimarira ndetse n’igihugu muri rusange.
Yongeyeho ko umuntu ukoresha ibiyobyabwenge n’uwunywa inzoga zikabije batakaza ubwenge bigatuma banahohotera abantu haba mu miryango iwabo cyangwa se n’aho bari hose.
ACP Rutikanga yagaragaje mu buryo bw’imibare abagizweho ingaruka ibiyobyabwenge harimo 521 bataye ishuri, abagera kuri 776 baryirukanywemo, 861 byatumye bata akazi, abashakanye 246 bakoresha ibiyobyabwenge baratandukanye, abagera ku 159 bashakanye batandukanyijwe n’ubusinzi bukabije, 876 bihobye mu bujura kugira ngo babashe kubona amafaranga naho 567 bo bishoye mu bujura kugira ngo bone ayo kugura ibiyobyabwenge.
Mufurukye nk’umuyobozi mukuru wa Serivisi ngororamuco z’igihugu nawe yagaragaje ababye imbata z’ibiyobyabwenge mu bigo ngororamuco uko ari 4 mu gihugu bagera ku 6215 naho abagizwe imbata n’ubusinzi bukabije ni 2721, abagizweho ingaruka n’urumogi ni 1537, abakoresheje Mugo ni 138, abakoresheje cocaine ni 17. Abakoreheje Tunel, lisansi na col ni 397, abavanga byose ni 1405, kandi abenshi bari bazanwa mu bigo ngororamuco ni abari hagati y’imyaka 18 na 35 ngo na bake bagejeje ku myaka 40.
Mufurukye kandi yagaragaje ko mu mwaka wa 2023 abagera kuri 16% bari baragororewe muri ibyo bigo bongeye kwisanga mu biyobyabwenge babigarurwamo naho 4% mu bari barasubijwe mu buzima busanzwe bagaruwe mu bigo ngororamuco mu mwaka wa 2024.
Izi nzego zose zirasaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana ngo kuko bigaragara ko abana benshi mu rubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge aba ari abana b’inzererezi, ngo kandi nabo ubuzererezi bakabujyamo bitewe n’amakimbirane aba ari mu miryango yabo.
Barasaba ubufatanye bw’inzego zose mu gukumira no kurandura ingeso mbi yo gukoresha ibiyobyabwenge kubera ko ubuvuzi ku bahuye n’intgaruka zabyo buhenze kandi butwara ingengo nini y’imari ya Leta.
Insanganyamatsika y’uyu mwaka ku munsi mpuzamahanga yo kurwanya ibiyobyabwenge iragira iti “ Kwirinda no kuvuza ababaswe n’ibiobobyabwenge ni inshingano ya buri wese.”

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro RBC, Polisi na Serivisi ngororamuco z’ighugu (Foto RNP)
Mugisha Bénigne
