
Dr Munyaneza Omar, Umuyobozi w’Ikigo cy’isuku n’isukura (WASAC)
Ikigo cy’isuku n’isukura (WASAC) kiratangaza ko kigiye gutangira igerageza mu ngo ryo gukoresha amazi umuntu yishyuye hakoreshejwe ikarita azaba, akazajya avanwaho bitewe n’ingano y’amazi avomye.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa WASAC, Dr Omar Munyaneza aho avuga ko umuntu azahabwa akantu kameeze nk’igiceri kazwi ku izina rya Token kariho amafaranga, akagakoza ku ivomo hakavaho amafaranga ajyanye n’ingano y’amazi yavomye. Ngo bizakorwa nk’uko bakoresha ikarita y’urugendo izwi nka Tap and Go cyangwa nk’uko bikorwa ku’umuriro aho umuntu akoresha uwo yaguze, washiramo akagura undi.
Yagize ati “Urugero umuturage azashyira kuri ako kantu amafaranga nk’100, akagakoza ku ivomo akavoma ijerekeni kakamukuraho amafaranga 20, yavona indi jerekani hakavaho andi 20 gutyo gutyo kugeza igihe ashizeho akongera akagura mu gihe agikeneye amazi. Ayo mafaranga azashiraho bitewe n’amazi umuntu yavomye..”
Dr Munyaneza akomeza avuga ko ibi byatangijwe mu turere 4 tw’INtara y’Uburasirasuba ari two Rwamagana, Kayonza,Gatsibo na Nyagatare ku mavomo rusange. Yemeza ko basanze ari byiza kandi bifasha ku mpande zombi haba ku ruhande rw’abaturage no ku ruhande rw’iki kigo kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’amazi yapfaga ubusa bigateza igihombo n’ikibazo cy’abaturage bahabwaga fagitiri ntibemere ko amafaranga babariwe ariyo bavomeye.
Ati “ Ibi bizafasha umuturage kwicungira amazi ye akoresha kuko hari ubwo tumuha fagitiri akavuga ko ari nini ayo mazi atayavomye, bityo bikaduteranya n’umuturage. Ikindi natwe bizadufasha kubona amafaranga ajyanye n’amazi yakoreshejwe kandi yishyuwe, bigakemura ikibazo cy’igihombo cy’amazi yapfaga ubusa.”
Umuyobozi mukuru wa WASAC yemeza ko hagiye gutangira igeragezwa ku mavomo yo mu ngo kuko byagaragaye ko ku mavomo rusange birimo gutanga umusaruro, iryo geragezwa rikazamara amezi atandatu , bakabona kwemeza ko ubu buryo bwakoreshwa nyuma yo kubona umusaruro waryo.
Ati “Ni muri urwo rwego hari abaturage tugiye gutangirizaho iri gerageza mu ngo nyuma y’amezi atandatu nibwo tuzasesengura tukareba umusaruro ubwo buryo bwatanze tukabona kubugeza kuri bose.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga baganiriye n’Ikinyamakuru Irizanews.rw ku bijyanye n’ubwo buryo, bagaragaje ko icyo gitekerezo ari cyiza kuko ubwo buryo bwafasha kumenya ingano y’amazi bakoresheje, bityo bigatuma bayakoresha neza kurusha uko bayakoreshaga mbere.
Ntihabose Anastase ni umuturage wo mu Muenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, avuga ko izi ngamba WASAC izanye azishimiye kuko zafasha abaturage kwishyura amazi bijyanye n’ubushobozi bwabo, ngo kuko ubusanzwe hari ubwo bazana fagitiri y’amazi umutrage agasanga irenze ubushobozi bw’umufuka we.
Ati “Rwose ubu buryo ndabwishimiye kandi nta n’utabwishimira, buzafasha umuturage gukoresha amazi ajyanye n’ubushobozi bw’umufuka we. Ubusanzwe har’ubwo umuturage yagezwagaho fagitiri y’amazi agasanga irenze ubushobozi bwo kuyishyura. Ni bwo usanga hari abafungiwe amazi bakaba bamara n’amezi angahe batarabasha kwishyura ya fagitiri.”
Nakabonye Carolline we ni uwo mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga. Avuga ko yishmiye cyane iyi gahunda nshya igiye kugeragezwa, aho asanga izamufasha kugenzura amazi akoresha mu rugo rwe kuko mbere yabonaga fagitiri ije ari nini atazi igihe ayo mazi yayakoreshereje.
Ati “Ubu buryo bugiye kugeragezwa ndabwishimiye, ntekereza ko buzadufasha kugenzura amazi dukoresha, hari ubwo fagitiri yazaga ukabona ari nini cyane ugatangira kwibaza niba ayo mazi yose yarakoreshejwe iwawe cyangwa hari ukundi byagenze.”
Hashize imyaka itari mike ubuyobozi bwa WASAC uko bwagiye busimburana bugaragaza ko buri mu nyigo y’uyu mushinga, none bishoboke ko ugiye kuba washyirwa mu bikorwa, dore ko igerageza ku mavomo rusange ryatangiye ndetse rigaragaza umusaruro mwiza, rikaba rigiye no gutangizwa ku mavomo y’abantu ku giti cyabo.

Igiciro cya WASAC ku ijerekani imwe y’amazi ni amafaranga 20 y’u Rwanda
Mugisha Bénigne
