Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Abasaga 255.000  bitabiriye ibizamini bya Leta mu gihugu hose

 

Abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta mu gihugu hose bishimiye iyi  intambwe 

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibizamini bya Leta (NESA) butangaza ko abanyeshuri basaga 255.000 mu gihugu hose bitabiriye ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2024/2025.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa X rwa NESA, abitabiriye ibizamini bya Leta bari mu byiciro bibiri. Bamwe ni abakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ikindi kiciro ni icy’abakoze ibizamini bya Leta  bisoza icyiciro rusange (Tronc Commun).

Imibare igaragazwa na NESA yemeza ko abitabiriye ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy’ amashuri yisumbuye ari abanyeshuri 106.364 naho abitabiriye ibizamini bisoza icyiciro rusange bakaba ari abagera ku 149.134, abo bose bakaba bakoreye mu bigo  1.595 mu gihugu hose.

Imibare itangwa NESA kandi igaragaza ko abakobwa bitabiriye ibizamini by’icyiciro rusange ari bo benshi ku bahungu kuko ari 82.412 mu gihe abahungu ari 66.722, bakaba bakoreye ibizamni mu bigo 715 byo mu gihugu.

Abitabiriye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, abakobwa nanone nibo benshi kuko ari 55.435 mu gihe abahungu babyitabiriye  ari 45.646. Hari n’abakandida bigenga biyandikishije  bagera ku 5.283, muri bo abakobwa n’abagore  ni 3.382 naho abagabo   ni 1.901. Ibizamini muri iki cyiciro bikaba birii gukorerwa mu bigo 880 byo mu gihugu.

NESA kandi igaragaza ko muri ibyo byiciro byose harimo abanyeshuri bafite ubumuga 459 bo mu cyiciro rusange na 323 basoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Ku bijyanye n’abafite ubumuga, Minisiteri y’uburezi igaragaza ko bahawe ubufasha mu rwego rwo gukora neza ibizamini bya Leta burimo impapuro z’ibizamini zanditswe mu nyuguti za Braille no mu nyuguti nini, ibikoresho byifashishwa n’abantu bafite ubumuga, abantu bafite ubumuga nanone bafashijwe  kwandikirwa (Scribes) ndete ngo banahabwa n’igihe cy’inyogera mu gukora ibizamini kiruta icy’abadafite ubumuga.

Ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’icyiciru cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yatangiye kuri uyu wa gatatu, taliki ya 9 bikazasozwa taliki 18 Nyakanga 2025.

Abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta basabwe kwitonda no gukorana ubushishozi

Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo