
Dr Nsanzimana Sabin, Minisitiri w’ubuzima arasobanura uko kurwanya Sida bihagaze
U Rwanda rukomeje urugamba rwo kurwanya Virusi itera Sida mu baturage barwo nyuma y’ihagarikwa ry’inkunga z’Amahanga zatangwaga na Leta zunze ubumwe za Amerika binijujwe mu Kigega mpuzamahanga cy’iterambere USAID.
Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin mu nama mpuzamahanga y’ubushakashatsi bwiga kuri Virusi itera Sida.
Yagaragaje icy’u Rwanda rwakoze mu gukomeza gutanga serivisi zifasha kurwanya Sida no kubonera imiti igabanya ubukana ku bamaze kuyandura nyuma y’uko USAID ihagaritse imirimo yayo hirya no hino mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, aho byaganerwaga inkungu ifasha nkurwanya Virusi itera Sida.
Yagize ati “ Nyuma y’inkumga twagenerwa mu rwego rwo kurwanya Virusi itera Sida, nk’u Rwanda ntitwahagaritse ibikorwa by’ingenzi birimo gupima, gutanga imiti igabanya ubukana no gusuzuma virusi itera Sida mu baturage bacu, porogaramu yarakomeje kuko n’ubundi iyi porogaramu yari isanzwe mu bijyanye na gahunda rusange y’ubuzima, tureba uburyo butwara amafaranga make ariko budahagarika ibikorwa.”
Avuga ko ubwandu bwa Virusi itera Sida mu Rwanda buri ku gipimo cya 2.7% ku bafite imyaka hagati ya 15-49 no ku gipimo cya 0.5% ku bana bari munsi y’imyaka 14.
U Rwanda ntirwahungabanyijywe n’inkunga yatangwaga na USAID muri gahunda yo kurwanya Sida bitewe n’uko rwashyize iyi porogaramu muri gahunda rusange y’ubuzima.
Asobanura ko servisi zo kurwanya Sida zitigeze zishyirwa ku ruhande ukwa zo ko ahubwo zahujwe na gahunda rusange y’ubuzima, bityo ubwo inkunga zahagararaga, gahunda z’ubuzima zarakomeje uko zari zisanzwe.
Abaturarwanda baributswa ko Virus Itera Sida ntaho yagiye, bagashishikarizwa kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye no kwipimisha kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze, bityo yirinde kandi arinde n’abandi.

Virusi itera Sida ntigira umuti ntigira urukingo, kwirinda no kwifata ni byo byonyine byatuma icika
Mugisha Benigne
