Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Ibidukikije Nyamukuru

Imyuka ihumanya ikirere, intandaro z’indrwara z’ubuhumekero n’iz’umutima

 

Imodoka zikoresha lisansi na mazutu, ni zimwe mu zisohora imyuka yanduza ikirere cyane zitagenzurwa

Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya imyuka ihumanya ikirere nk’intandaro z’ indwara z’ubuhumekero n’uz’umutima.

Inyigo yakozwe  na REMA igaragaza ko ibinyabiziga binywa lisansi na Mazutu ari byo ntandaro y’imyuka  ihumanya ikirere mu Rwanda, aho moto zonyine zihariye 40% y’ibyuka bihumanya ikirere zigakurikirwa n’imyotsi iterwa n’ibicanwa by’inkwi n’amakara.

Ubutumwa butangwa na REMA mu bukangurambaga bwo kurwanya imyuka ihumanya ikirere buragira buti “ Mwari muzi ko imyuka y’imodoka yongera ibyago byo kurwara indwara za asma, indwara z’umutima  na kanseri yo mu bihaha! Iyo myuka yuzuyemo uduce tutagaragara tw’uburozi bwanduza ibice by’ubuhumekero n’ubwo tutagaragarira amaso ariko dutera uburwayi bw’imyanya y’ubuhumekero, indwara z’umutima zigeza no ku rupfu.”

Minisiteri y’ubuzima yunze mu rya REMA nayo itanga ubutumwa  buvuga ko umwuka wanduye ari ikibazo gikomeye ku buzima rusange  bw’abantu, ukaba kimwe mu biteza indwara z’ubuhumekero, iz’umutima n’iza  kanseri ifata ibihaha.

Kimwe mu bisubizo byakemura ibyo bibazo, REMA isanga ari uko hakoreshwa imodoka zikoresha amashanyarazi zizwi ku izina rya Hybrides mu ndimi  z’amahanga. Ikindi gisubizo ni uko abanyagihugu bashishikarizwa guteka ku mashyiga ya gazi no kwirinda kumaraho amashyamba bashakisha inkwi n’amakara byo gucana.

REMA iratanga iyi mpuruza iganisha ku bukangurambaga bugaragaza ko umwuka w’ikirere cy’u Rwanda ukomeje kwandura, igasaba ko hashyirwaho ingamba zo kurwanya ibyuka bihumanya ikirere aho byakomoka hose kugira ngo Abanyarwanda bakomeze guhumeka umwuka mwiza.

Bamwe mu baturarwanda baganiriye n’itangazamakuru bemeza ko nabo babona indwara z’ubuhumekero zikomeza kwiyongera mu bana no mu bakuze.

Ntwali Eliphaz ni umucuruzi, avuga ko indwara z’ubuhumekero abona zigenda ziyongera mu bantu  kuko ngo yumva abasshi bakorora, indwara za grippe n’inkorora ziragenda ziyongera mu bana no mu bakuze, indwara ya grippe ngo isigaye ibabaza cyane kuruta uko byahoze mbere kandi ngo kuyivuza igakira ni amahirwe.

Ati “Mu byukuri iyo ugenzuye neza usanga muri iki gihe indwara zifata ubuhumekero zikomeje kwiyongera mu bantu. Inkorora n’ibicurane biragenda bizahaza abantu kandi iyo witegereje neza indwara ya gripe isigaye ibabaza kurusha uko byahoze, uyirwaye ayimarana igihe kuko kuyikira ari amahirwe.”

Umwali Laurence we ni umutayeri, avuga ko abantu barwaye gripe basigaye bayikira bitinze kandi ngo ifata benshi mu bihe binyuranye,  mu zuba ndetse no mu bihe by’imvura.

Yagize ati “ Indwara ya grippe ntikigira ibihe, isigaye ifata abantu mu bihe byose. Kera wasangaga grippe yibasira abantu mu bihe by’impeshyi kubera umukungugu. Ariko kuri ubu no mu bihe by’imvura gripe iba yazahaje abantu, mu bihe by’umukamuko ho sinavuga. Abantu basigaye barwara gripe ibihe byose.”

Insanganyamatsiko y’ubukangurambaga bw’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) iragira iti “ Umwuka mwiza, ubuzima buzira umuze.”

Moto zonyine zisohora 40% z’imyuka mibi ihumanya ikirere, igaterqa indwara z’ubuhumekero na kanseri

Mugisha Bénigne

 

Siga igitekerezo