Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Nyamukuru Politiki

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

 

Perezida Kagame Paul yakiriye mugenzi we, Daniel Francisco Chapo  mu biro  bye

Kuri iki gicamunsi Perezida wa Mozambique  Daniel Francisco Chapo yageze mu Rwanda aho yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame muri village Urugwiro, akaba ari mu ruzinduko  rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Akigera ku  kibuga cy’indege cya Kigali, Perezida Daniel Chapo yahawe ikaze n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubutwererane  mpuzamahanga General Rtd James Kabarebe  kuri uyu wa gatatu, taliki ya 27 Kanama 2025.

Abakuru b’I bihugu bya Mozambique n’u Rwanda baraganira ku bijyanye n’umibanire y’ibihugu byombi n’ubutwererane hagati yabyo nk’uko bikubiye mu itangazo Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Mozambique byashyize ahagaragara kuri uyu munsi.

Perezida  Kagame na Perezida Chapo baherukaga  guhurira  mu nama yahuje ibihugu bya Afrika yabereye I Addis-Abeba mu  kwezi kwa kabiri, aho nanone abakuru b’ibihugu byombi  bongeye kuganira ku mibanire y’ibihugu byabo n’uburyo bwo gushimangira ubutwererane hagati yabyo.

Mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Mozambique byagiranye amasezerano, aho mu mwaka wa 2021 ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zahuriye mu gikorwa cyo kurwanya ibyihebe n’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado kuri ubu hakaba harangwa umutekano.

Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzasoza ibihugu byombi bisinyanye amasezerano mu by’umutekano, ubutwererane, ubuhinzi n’ibindi.

Perezida Chapo aje mu Rwanda nyuma y’amatora yamugejeje ku buyobozi bw’igihugu, aho yasimbuye Perezida wacyuye igihe Felix Nyusi, bombi bakomoka mu ishyaka rya FRELIMO ryayoboye igihugu kuva ku bwigenge bwa Mozambique mu mwaka w’1975, nyuma yo kwirukana abakoloni b’aba Nyapolitigali.

Perezida Daniel Francisco Chapo yakirianywe icyubahiro mu biro by’umukuru w’igihugu

Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo