
Perezida Kagame Paul na Daniel Francisco Chapo baganiriye ku mibanire y’ibihugu byombi
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Mozambique bisangiye umubano ukomeye ndetse n’imikoranire myiza, kandi ngo n’abaturage b’ ibihugu byombi basanzwe ari inshuti nziza n’abavandimwe.
Yagize ati “u Rwanda na Mozambique bisangiye umubano ukomeye, uretse n’ibyo kandi turi inshuti nziza, turi abavandimwe. Twari dusanzwe dufitanye imikoranire, icy’ingenzi ni ugushyira mu bikorwa iyo mikoranire y’amasezerano, icyo ni cyo impande zombi zizibandaho.”
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda avuga ko hari intambwe imaze guterwa kuko bavuguruye ubufatanye mu by’umutekano n’u bucuruzi, anagaruka ku bugizi bwa nabi n’ubuhezanguni bikomeza guteza ibibazo abaturage b’ibihugu byombi.
Ati “ Nk’Abanyafrika tugomba kubigira ibyacu tugahangana na byo nk’umugabane umwe. Iryo ni ryo shoramari twakwikorera, naho kwiringira abo hanze ntabwo byazana amahoro cyangwa iterambere.”
Perezida wa Mozambique Daniel Francisco Chapo ku ruhande rwe avuga ko mu biganiro bagiranye n’umukuru w’iguhugu cy’u Rwanda byagarutse ku mikoranire mu by’umutekano, ubuhinzi, ubucuruzi, inganda n’ishoramari muri Mozambique no mu Rwanda.
Ati “ Mu biganiro twagiranye turashimira abaturage b’u Rwanda ku bw’ ingabo z’u Rwanda ziri gufasha igihugu cyacu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado. Dutanze icyubahiro ku ngabo z’u Rwanda zirimo gufatanya n’iza Mozambique. Bamaze igihe barwanya abanzi b’amahoro kugira ngo bazanire Abanyamozambike amahoro n’iterambere, turabashimira cyane kuko tubona amahoro yaragarutse muri ako gace ka Cabo Delgado.”
Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Chapo yagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo abashoramari bo mu Rwanda barimo abifuza gushora imari yabo muri Mozambique, asure icyanya cy’inganda giherereye i Masoro hagamijwe kureba iterambere uru rwego rugezeho n’ibyo igihugu cye cyakwigiraho.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye n’ubutwererane
Mugisha Benigne
