Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Abagera kuri 89% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye

Minisitiri w’uburezi, Dr Nsengimana Joseph asobanura ibijyanye n’imitsindire y’abanyeshuri

Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’ibizamni bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, aho 89% by’ababyitabiriye babonye intinzi.

Ashyira ahagaragara ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amaahuri yisumbuye, Minisitiri w’uburezi, Dr Nsengimana Joseph yagaragaje uko intinzi ihagaze mu buryo bw’imibare, aho avuga ko abanyeshiri bose hamwe bitabiriye ibizamini bya Leta mu gihugu cyose bangana n’106.079, abatsinze bakaba ari 89%, muri bo abahungu bakaba baratsinze ku kigero cya 93.5% naho abakobwa bagatsinda kur kigero 85.5%.

Ati “Imitsindire mu bizimani bya Leta ihagaze neza, haba mu bakobwa no mu bahungu, kandi amanota ashyizwe ahagaragara kugira ngo abagomba kwiga kaminuza bahite batangira ndetse n’abagomba gusubiramo umwaka babone uko batangirana n’abandi.”

Mu byiciro bitatu by’amashuri, abanyeshuri baje ku isonga ni Arengerwe Merci Alliance wo mu ishuri cornerstone ry’I Rwamagana wagize amanota 96.06% mu bya siyansi, mu bijyanye n’ubumenyamuntu Kagemana Jean Lambert  wo mu ishuri ryisumbuye rya Cyabingo yegukana umwanaya wa mbere n’amanota 95.73% naho mu ndimi Mugisha Abayo Jennifer wo muri Koleji yitiriwe Kristu Mwami y’I Nyanza abahiga bose ku manota 93.49%.

Ababyeyi bashimira Minisiteri y’uburezi mu kwihutisha itangazwa ry’amanota

Ababyeyi baganiriye n’Ikinyamakuru Irizanews.rw bashimira cyane Minisiteri y’uburezi uburyo uyu mwaka yasohoye amanota hakiri kare mu byiciro byose by’amashuri, bikaba byarafashije ababyeyi kwitegura itangira ry’amashuri ndetse no gutegura abanyeshuri bazajya mu byiciro bishya by’amashuri.

Murorunkwere Anastasie ni umwe mu babyeyi bafite abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, umwana we akaba azatangira umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Yagize ati “Ndashimira cyane Minisiteri y’uburezi uburyo yatugejejeho amanota y’abana bakoze ibizamini hakiri kare ndetse n’ibigo bazigamo. Byatumye dutangira gutegura kare itangira ry’abana, tubashakira ibikoresho n’ibindi bikenewe, bikaba byarashobotse kuko twabonye urupapuro rwa Babyeyi hakiri kare. Bikomeje gutya no mu yindi myaka byarushaho kuba byiza.

Mbonabucya Epaphrodite nawe ni umubyeyi ufite umwana wakoze ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Nawe ashimira Minisiteri y’uburezi uburyo yihutishije amanota bakamenya amanota y’abana hakiri kare.

Ati “Minisiteri y’uburezi ntawutayishima, yagaragaje ko byose bishoboka, kuba yaratumenyesheje amanota y’abana hakiri kare byaradushimishije cyane, byatumye tubasha gutegura abana hakiri kare ngo bazajye ku mashuri badakererewe, Ibi byiza ntibizasubire inyuma rwose.

Harui n’abandi ariko bagifite impungenge z’uko bataramenya aho abana bazajya kwiga kuko bari banditse basaba amashuri ajyanye n’ibyo abana babo bashoboye, kuri ubu barategereje ibisubizo by’andi mashuri bazahabwa.

Umumararungu Nadia nawe afite umwana wakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, yishimira ko amanota yasohotse kare, bikaba bigeye kubafasha kohereza amana kwiga muri kaminuza badatakaje umwaka n’uko nk’uko byari bisanzwe mu myaka yashize.

Ati “ Amanota asohotse mu guhe za kaminuza zitegura gutangira amasomo, bitumye abana bacu bazatangirira igihe, hatabayeho umwaka w’imfabusa.”

Minisiteri y’uburezi yashyize ku rutonde uko uturere dukurikirana mu mitsindire y’amashuri, aho Akarere ka Kayonza ko mu Ntara y’uburasirazuba kabimburiye utundi, ni mu gihe aka Kamonyi ko mu Ntara y’Amajyepfo ari ko kaherutse utundi.

Mugisha Benigne

Siga igitekerezo