
Dr Munyemana Sosthene uri imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa mu bujurire bw’Urukiko rwa Assise
Dr Munyemana Sosthene wahoze ari umuganga mu Bitaro bya Kaminuza I Butare agarutse mu rukiko rw’ubujurire rwa Assise rw’i Paris mu Bufaransa, ni nyuma y’uko ahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’urukiko rw’ibanze, rugategeka ko afungwa imyaka 24.
Uwahoze ari umuganga mu Bitaro bya Kaminuza I Butare Dr Sosthene Munyemana ari imbere y’urukiko ry’ubujurire rwa Assise kuva taliki ya 15 Nzeri 2025 aho ajuriririra icyemezo cy’igihuno cy’igifungo cy’imyaka 24 y’igifungo ku byaha by’ubwicanyi n’ibya Jenoside yaorewe abatutsi mu Rwanda yahamijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Assise mu mwaka wa 2023.
Urubanza rwa Dr Munyemana Sosthene rutegerejewemo abatangabuhamya ku mpande zombi, abashinja n’abashinjura ndetse harimo n’abo mu muryango we.
Munyemana Michael ni umuhungu w’uregwa, mu buhamya bwe yifuje ko yajya asubiza ku bibazo abajijwe. Yatangiye avuga ku mateka yo mu bwana bwe mu Rwanda, ndetse ko ibyo yibuka ari bike. Arasobanura se nk’umubyeyi witaga ku kazi ke ndetse akanakunda n’abana be.
Ati” ku myaka yanjye 16 nahuye n’ikibazo cy’agahinda gakabije, ariko data yagerageje kuturinda kumenya ibyabereye mu Rwanda, yatubaye hafi.”
Abajijwe ku bijyanye n’ubwoko bwe yasubije ko ari umunyarwanda mbere ya byose.
Yagize ati “Ku bwanjye data ni umwere washyingiranywe n’umututsi. Ni umuganga, umurimo we ni uwo gutabara ubuzima bw’abantu. Sinigeze nganira na Data ibijyanye na politiki.”
Mu buhamya bwe, umugore wa Munyemana yashimangiye ko ari umututsi
Umugore wa Munyemana yagaragaye mu batangabuhamya muri uru rubanza rw’ubujurire, aho asobanura imyitwarire y’umugabo we mu gihe cya Jenoside n’uburyo yaje guhungira muri Repubulika iharanira Demokaarasi ya Kongo aho yavuye akomereza mu gihugu cy’u Bufaransa ari naho yamusanze.
Imbere y’inyangamugayo ziburanisha uru rubanza, Umugore wa Dr Munyemana yatangiriye ku mateka y’inkomoko ye aho sekuruza we ukomoka mu Majyaruguru y’igihugu yari umututsi akaza kumeneshwa mu mwaka w’1896 biturutse ku bwicanyi bwakorewe abatutsi muri icyo gice cy’igihugu, bityo aza kuhava ahungira mu Majyepfo y’igihugu hafi y’i Burundi, aho yaje kwiyita umuhutu.
Nyamara mu ibazwa yakoreye imbere y’abacamanza b’Abafaransa mu mwaka 2011, umugore wa Dr Munyemana yavuze ko atari umuhutu kandi atari n’umututsi, ni mu gihe muri uru rubanza ho akomeza gushimangira ko ari uwo mu bwoko bw’abatutsi. Aremeza kandi ko mu Rwanda rw’icyo gihe bamwe mu baturage bari bafite indangamuntu ebyiri, iy’abahutu n’iy’Abatutsi.
Ku bijyanye n’uburyo yaje guhura na Dr Munyemana waje kumubera umugabo, yabisobanuyeho ndetse n’ iby’abana be n’abuzukuru be 9.
Yagize ati “ Umugabo wanjye agira umwete, ni inyangamugayo, aha agaciro abandi ndetse anarengera abantu batishoboye.”
Perezida w’iburanisha yagarutse ku mibanire y’uyu muryango na bamwe mu banyapolitiki b’icyo gihe, yitsa cyane k’uwari Ministiri w’Intebe muri Guverinoma y’abatabazi, Jean Kambanda n’abandi baminisitiri bo muri iyo Guverinoma, ndetse anamubaza ku bijynye n’uko baje kuba abayoboke b’ishyaka rya MDR.
Umugore wa Dr Munyemana yemera ko yibuka inama ebyiri z’iryo shyaka ryari rishya yitabiriye, ariko ko atigeze aba mu murongo w’igice cyaje kwitwa Pawa ndetse no mu murongo w’umugore wahoze ari Minisitiri w’intebe, Uwiringiyimana Agatha.
Abajijwe ku witwa Remera Simeon wari umuyobozi wa CDR muri Tumba asobanura ko yibuka iryo zina ariko atibuka aho yari atuye. Ni kimwe n’uwahoze ari konseye wa Segiteri Tumba Bwanakeye Francois, nawe ngo yibuka izina ariko nta kindi amwibukaho.
Umugore wa Mujnyemana akomeza asobanura imyitwarire y’umugabo we aho bari batuye I Tumba, avuga ko yari azwi nk’umuganga w’indwara z’abagore ukora neza akazi ke, agakorana umwete, yari umunyakuri.
Ati “ Nyuuma y’icyo gihe nibwo naje kumva ko umugabo wanjye yaje kuba umwe mu bafashije Guverinoma y’inzibacyuho y’icyo gihe, hari taliki ya 17 Mata 1994.”
Abajijwe ku bijyanye n’ibikorwa umugabo we avugwaho kuri za Bariyeri no kuba ari we wabikaga imfunguzo za segiteri nyuma yo gufungiranamo abatutsi, uyu mubyeyi yemeje ko muri byo byose umugabo we yitwaye neza akagaragaza ubutwari muri icyo gihe.
Umugore wa Munyemana kandi yagarutse ku bibazo by’ubutabera umugabo we yahuye nabyo n’imbarutso yabyo, ko bikomoka ku wahoze ari inshuti yabo James Vuningoma wahatiye Dr Munyemana kwinjira muri FPR, na Jean Paul Gouteux , umwanditsi w’igitabo “ La nuit rwandaise” ndetse na Dafrose na Alain Gauthier umugabo we.
Uruhande rw’abunganira Dr Munyemana, ruhaarariwe na Maitre Lurquin. Ari nawe wahase ibibazo umutangabuhamya, byatumye aririra mu rukiko, abunganira uregwa bahise basaba urukiko guhaarika iburanisha ry’uwo munsi.
Urubanza twa Dr Munyemana Sosthene mu bujurire rwatangiye kuburanishwa taliki ya 15 Nzeri rukazapfundikirwa taliki ya 24 Ukwakira 2025.
Mugisha Bénigne
