Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Herve Deguine yumvikanye mu rukiko agaragaza  ko Jenoside yakorewe abatutsi yatewe n’umujinya w’abaturage

 

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris aho Dr Munyemana Sosthene aburanira mu bujurire

Herve Deguine watumijwe mu rukiko nk’umutangabuhamya w’umunyamateka kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yumvikanye agaragaza ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itateguwe ko ahubwo yaturutse ku mujinya bw’abaturage.

Ibi Deguine yabitangarije mu Rukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa, ahabera urubanza rwa Dr Munyemana Sosthene mu bujurire.

Yatangiye ubuhamya bwe agaragaza ko ari umunyamateka ndete n’umunyamakuru wigeze gukorera itangazagaamakuru ritagira umupaka, akaba yarageze muj Rwanda mu gihe cy’inkubiri y’amashyaka menshi agamije kureba uko itangazazamakuru rikora muri icyo gihe cy’ivuka ry’amashyaka menshi mu Rwanda.

Ati “Nageze mu Rwanda mu gihe cy’inkubiri y’amashyaka menshi, uruzinduko rwanjye rwari urwo kureba imikorere y’itangazamakuru mu gihe cy’amashyaka menshi kuko ari bwo urubuga rw’itangazamakuru rwafunguwe mu gihugu cyari gisanzwe kirimo ishyaka rimwe rukumbi kandi n’itangazamakuru rikorera mu kwaha kw’ubutegetsi kandi rigakora ritigenga.

Uyu mutangabuhamya watangiye asobanura uwo ari we n’impamvu yamujyanye mu Rwanda mu bihe by’inkubiri y’amashyaka menshi yabaye nk’utangira guhindura imvugo ye kuko yumvikanye agaragaza ko Jenoside yakorewe abatutsi itateguwe ko ahubwo yatewe n’umujinya w’abaturage nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida w’icyo gihe Juvenal Habyarimana, n’ubwo bwose yemeza ko yiboneye n’amaso ye abatutsi bicwa muri icyo gihe cy’amashyaka menshi.

Deguine yumvikanye kandi asa n’ushaka gukoresha inteko iburanisha avuga ko abatangabuhanmya baturutse mu Rwanda ubuhamya batanga bukwiye kwitonderwa kuko badakunze kubugisha ukuri, yongeraho ko n’u Rwanda ari igihugu kitubahiriza uburenganzira bwqa muntu.

Izi mvugo za Deguine zatumye uwunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Dr Munyemana, Maitre Gisagara ahita yaka ijambo akabaza uyu mutangabuhamya w’umunyamateka ubuhanga afite urukiko rudafite rwo gusuzuma ukuri k’ubuhamya butangirwa mu Rukiko.

Deguine yasubije ko yakoze iperereza agasanga Padiri Sibomana na Padiri Guy Theunis baba barashinjwe ibimenyoma maze Maitre Gisagara yungamo amubaza rero uburyo we yaba yarabashije kumenya icyo yita ukuri kuri abo bantu avuga niba Abanyarwanda ari abanyabinyoma nk’uko yabivuze. Kuri iki kibazo cya Maitre Gisagara, umutangabuhamya yirinze kugira icyo asubiza.

 Hervé Deguine ni  Muntu ki

Hervé Deguine uvugwa muri uru rubanza amazina ye yose ni Jean Chichizola Hervé Deguine, nk’uko bigaragazwa n’urubuga rwa Google. Ni Umwanditsi mukuru wungirije mu kinyamakuru cyitwa le Figaro, akaba n’umunyamabanga mukuru wungirije w’Itangazamakuru ritagira umupaka. Afatwa nk’umucurabwenge muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, akaba n’umwanditsi w’ibitabo birimo icyitwa Mille et une nuits (Amajoro igihumbi na rimwe)  yashyize ahagaragara taliki ya 25 Kanama 2010.

Dr Munyemana Sosthene uburana mu bujurire mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa

 Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo