Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Nyamukuru Ubuzima

Umuti urinda ubwandu bwa Sida wazamuwe igiciro

 

Umuti wa Lenacapavir urinda abantu kwandura Virusi itera Sida

Umuti urinda ubwandu bwa Virusi itera Sida wongerewe  igiciro, mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambare nk’uko bitangazwa n’imiryango yafatanyije mu buvumbuzi bw’uyu muti.

Iyi miryango igizwe na Unitaid, Clinton Health Access Initiative (CHAI) na Wits RHI yatangaje ko umuti uzwi ku izina rya Lenacapavir urinda abantu kwandura Virusi itera sida utangwa mu buryo bw’urushinge inshuri ebyuri mu mezi atandatu ku muntu umwe, ukaba washyizwe ku giciro cy’amadolari y’Amerika 40 (40$) angana n’amafaranga y’u Rwanda  56000, mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Uyu muti wa Lenacapavir wazamuwe igiciro  wagaragaje ko urinda Virusi itera sida ku kigero cy’100%.

Minisitiri  w’ubuzima mu Rwanda, Dr Nsanzimana Sabin   yagize icyo ivuga kuri  iri zamurwa ry’igiciro cy’uyu muti. Yavuze ko iki giciro kitazabanganira u Rwanda  mu guhangana na Virusi itera Sida no gukimira ubwandu bwayo.

Yashimye abavumbuye uyu muti agaragaza ko ari intambwe ikomeye yatewe mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera Sida muri Afrika no mu Rwanda, agaragaza kandi ko izamurwa ry’uyu muti ritazabera  u Rwanda inzitizi zo gukomeza muri uwo mujyo wo guhangana n’iyi virusi.

Yagize ati “ Umuti wa Lenacapavir ni intambwe ikomeye itewe  yo guhangana no kurwanya Virusi itera Sida  muri Afrika no mu Rwanda kuko ufite ubushobozi bwo kurinda abantu iki cyorezo ku ijanisha ry’100%.”

Dr Nsanzimana Sabin avuga ko izamurwa ry’igiciro cy’uyu muti kitazatuma urugamba rwo guhangana na Virusi itera Sida mu Rwanda ruhagarara kuko uyu muti washyizwe ku madolari ya Amerika 40 angana n’56.000 by’amafaranga y’u Rwanda, ukaba utangwa kabiri mu mezi 6 ku muntu umwe.

Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda ashimangira ko u Rwanda ruzungukira mu gushyira mu buikorwa ingamba z’ubwirinzi bwa Virusi itera Sida no kugera ku ntego  yo gushaya burundu iki cyorezo mu baturage b’igihugu.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya CHAI, akaba ari n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Bil Clinton nawe yumvikanye agaragaza ko igiciro cyashyizwe kuri uyu muti wa Lenacapavir ari uburyo bukomeye kandi buhamye bwo kwirinda virusi itera Sida n’amahirwe ku batanga serivisi z’ubuvuzi.

Uyu muti wavyumbuwe witezweho kugabanya umubare w’abanduraga virusi itera Sida ku Isi barengaga Miliyoni 1.3.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko abantu 9 aribo bandura Virusi itera sida ku munsi, ku mpamvu za bamwe batita kuri gahunda zo kurwanya Sida kongeraho n’abadakozwqa ibyo kwisuzumisha Virusi itera Sida ku bushake.

Dr Nsanzimana Sabin, Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda

Mugisha Bénigne

 

Siga igitekerezo