Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Munyemana yabajijwe impamvu ari we wabikaga imfunguzo za Segiteri Tumba

Ku munsi wa 21 w’iburanisha ry’urubanza rwa Munyemana Sosthene rubera mu rukiko rwa Rubanda I Paris mu Bufaransa, perezida w’iburanisha yasabye uregwa gusobanura impamvu ari we wahawe inshingano zo  kubika imfunguzo za Segiteri ya Tumba aho kubikwa na Konseye waho cyangwa umukuru wa Selire.

Munyemana yasobanuye ko taliki ya 21 Mata, ku marembo yo kwa Hitimana Joseph uzwi ku izina rya Ruganzu  hageze impunzi zibarirwa  hagati ya 20 na 30 barimo kuvuga uko byabagendekeye, harimo abagore bafashwe ku ngufu. Ngo  Munyemana yahise yigira inama yo kuvugisha konseye wa Segiteri Tumba uzwi ku izina rya Bwanakeye Francois atekereza ko ubwo yirengagije ibiriho biraba, cyane ko yatuye nko mu biromero 2 uturutse ku biro bya Segiteri.

Uregwa avuga ko ubwo yahamagaraga Bwanakeye amubwira uko ibintu bimeze yamusubije ko adashobora kuva ahari  kuko imbere y’amarembo ye hari Interahamwe, akaba yari afite impungenge z’umutekano w’umugore we. Ku bw’ibyo yahise amusaba ko yakoherereza imfunguzo z’ibiro bya Segiteri ya Tumba mu gihe haba hari umuntu yizeye akazimuha.

Munyemana akomeza avuga ko kuri uwo mugoroba nta mfunguzo yaraye abonye, ariko ngo yazibonye ku munsi ukurikiraho azigejejweho n’umwana w’umusore wari woherejwe na Bwanakenye.  Ngo uwo munsi  ni bwo yagiye ku biro bya Segiteri.

Ati “Izo mpunzi zabarirwaga hagarti y’abantu 20 na 30, bari bagoswe n’interahamwe zari zicyitonze bitarakomera cyane. Navuze n’ijwi rirenga ko noherejwe na Bwanakeye ko nawe ahageraho mu kanya kari buze. Mu gihe nari nkinguye urugi rwa segiteri, izo mpunzi zahise zirohamo zibyigana. Nyuma nafunze urugi mu rwego rw’umutekano wabo.”

Uregwa avuga ko yaje kubona ko nta mazi ari muri iyo nzu, maze ajya ku mucuruzi uturanye n’ibiro bya Segiteri kubasabira amazi n’ibiryo, gusa ntibyari bihagije.

Munyemana asubiye iwe ngo yaje guhura na Bwanakeye bukeye bw,aho taliki ya 24Mata, aho yateranyije inama y’abayobozi b’ama selile, akaba akeka ko yashakaga kohereza izo mpunzi mu ma selile zaturutsemo, ariko  bo bakaza kubyanga  kuko batinyaga kwicwa.

Ure3gwa avuga ko Bwanakeye yahise atelefona Burugmesitiri wa Ngoma, Joseph Kanyabashi, aho yamusabye kohereza imodoka ibageza ku biro bya Komini ya Ngoma.

Aha perezida w’iburanisha yabajije uregwa niba gufungirana impunzi mu biro bya Segiteri bitari impamvu zo kubegeranya ngo baze kujya kwicwa nk’uko byemejwe na bamwe mu batangabuhamya, cyane ko ibyobo rusange byari byaramaze kuzuramo imirambo.

Munyemana ati “ Ibyo ntabyo nigeze numva”

Perezida w’iburanisha yakomeje kwibaza ukuntu umuyobozi wa Segiteri yatowe n’abaturage yakwiyambura imfunguzo akaziguha nta kintyu ushinzwe mu butegetsi

Munyemana ati “ Narabimwangiye ariko nawe aranga kuko yari anyizeye.”

Perezida w’iburanisha yongeye kumubaza impamvu Mambo Gerard, umuyobozi wa Selile wari utuye muri metero nke n’ibiro bya Segiteri atari we wasigariye Bwanakeye ngo abe ari we uhabwa imfunguzo. Aha Munemana yasubije ko atazi impamvu ari we yahisemo guha imfunguzo ntazihe Mambo, akaba akeka ko ari uburyo bwo kubiyanga ku bushake kuko yari azwiho ubuhezanguni.”

Akurikije ibyavuzwe n’abatangabuhamya batari bake, perezida w’iburanisha asanga icyizere Munyemana yari afitiwe ari ubushobozi  bamubonagamo, ariko Munyemana we akabihakana avuga ko kujya ku biro bya segiteri byashoboraga kumugiraho ingaruka, ariko ngo ntiyashoboraga kwanga gufata izo mfunguzo. Aremeza ko yakiriye imfunguzo kuva taliki ya 23 Mata kugeza kuri 15 Gicurasi 1994 kuko ari bwo yazisubije Bwanakeye.

Aha perezida w’iburanisha yagarutse ku byavuzwe na bamwe mu batangabuhamya, muri bwo harimo ubwemeza ko nyuma gato zimwe mu nnterahamwe zagiye kwa Munyemana kumusaba urufunguzo rw’ibiro bya segiteri yari yakingiraniyemo abatutsi.

Ibi Munyemana yabihakanye yivuye inyuma, agira ati “ Urubyiruko  rutari interahamwe ni rwo rwaje iwanjye nk’inshuro 2 kumenyesha ko hari izindi mpunzi zahageze, nageze aho njyayo kuzikingurira nazo, gusa hafi aho hari hari Interahamwe.”

Yemeza ko iyo yabaga ari mu rugo iwe yabashaga kubona ibibera kuri segiteri kuko hari nko muri metero 275 uvuye iwe akavumva n’urusaku rudasanzwe rw’abijujuta.

Munyemena mu kwiregura kwe akomeza kwemeza ko impunzi zimwe zigezaga kuri Segiteri izindi zikazanwa n’interahamwe ubwazo, ariko atigeze atekereza ko izo nterahamwe zitegereje kuza kubica. Ati “ sinabonaga neza ko baza kwicwa.”

Dr Munyemana Sosthene uburana mu bujurire yahoze ari umuganga mu Bitaro bya Kaminuza I Butare mbere ya Jenoside, akaba yari umurwanashyaka wa MDR n’inshuti magara y’ uwari Minisitiri w’intebe muri Guverinoma y’abatabazi Kambanda Jean.

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, aho Dr Munyemana aburanira mu bujurire

Mugisha Bénigne

 

Siga igitekerezo