Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Miliyari zisaga 7 nizo zimaze gushumbushwa abahinzi-borozi muri gahunda ya Tekana urishingiwe

 

 

Dr Uwituze Solange, umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RAB 

Miliyari zisaga 7 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zimaze gushumbushwa abahuye n’ibihombo muri Gahunda ya Tekana urishingiwe Muhinzi mworozi.

Nk’uko Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi RAB cyabitangarije RBA, agaragaza ko abahinzi borozi bafashe ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa muri gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi mworozi babashije kwishyurwa ibihombo bagize ku mpamvu zinyuranye z’ibiza kuko bashinganishije amatungo n’ibihimgwa byabo.

Bamwe mu bo mu Ntara y’uburasirazuba bashinganishije amatungo yabo bavuga ko iyi gahunda ari nziza kuko bishyuwe ibihombo bitari munsi ya Miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda bagize ku bihingwa ku gihembwe kimwe gusa.

Umwe mu bishyuwe  ati “Mu bihuingwa ntabwo twagiye munsi  ya Miliyoni  150 z’amafaranga y’u Rwanda. Mperutse gupfusha inka 7 z’inzungu, imwe nari narayiguze miliyoni 6, zazishyuwe zose kuko zari mu bwishingizi.”

Undi muturage  nawe avuga ko yapfushije inka 3 kandi ngo zarishyuwe bitewe n’uko zari mu bwishingizi kandi ngo zishyuwe neza kuko ziri muri gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi mworozi.

Yagize ati “Bampaye miliyoni zisaga eshatu, banshumbusha n’izindi miliyoni 18 kuko nari nahombye Soya nari narateye, byarishyuwe byose.”

Dr Uwituze Solange, Umuyobozi w’agateganyo wa RAB avuga ko abahinzi n’aborozi uko bazarushaho kwitabira iyi gahinda ariko ubwitabire buzazamuka bukagera ku 10% mu buhinzi no kuri 30%  mu bworozi mu mwaka wa 2029.

Yagize ati “Iyo abahinzi borozi bashishikarijwe kwitabira iyi gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi mworozi bizatuma ubwishingizi buziyongera  buhinzi bukagera ku 10% naho mu bworozi bukagera kuri 30%.”

Benshi mu bahinzi bemeza ko bagiye kujya mu bwishingizi bw’imyaka n’amatungo, ni nyuma yo kubona uburyo bagenzi babo bashumbushijwe ibyo bahombye kubera Ibiza binyuranye.

Raporo ya RAB y’umwaka wa 2024 na 2025 abahinzi n’aborozi basaga 189.000 bangana na  5% bamaze kunganirwa kugira ngo binjire muri iyi gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi mworozi.

Gahunda ya Tekana urishingiwe Muhinzi mworozi yatangiye kwishyura ibihombo bituruka ku biza

Mugisha Bénigne

 

 

 

 

 

Siga igitekerezo