
Ingabire Paula Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo asobanura iby’indangamuntu koranabuhanga
Indangamuntu koranabuhanga igiye guhabwa Abanyarwanda bose kuva ku mwana ukivuka kugeza ku mukuru, iyi gahunda yatangirijwe mu turere 3 tw’intara y’amajyepfo, ari two Nyanza, Huye na Gisagara.
Nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu kiganiro bagiranye na RBA.
Minisitiri Ingabire Paula avuga ko ku bana bakivuka kugera ku myaka 5, bazajya bafatirwa amafoto gusa kubera ko ibimenyetso ndangamitererere bigenda bihinduka iyo akiri muto cyane, ariko agejeje imyaka itani azanafatirwa bya bimenyetso byose bijye mu bubiko bw’indangamuntu koranabuhanga.
Ati “ Uzajya utanga ibimenyetso ku ntoki zawe icumi, bakore imboni n’isura bafate na ya makuru bamaze kwemeza, ni byo bya bimeneytso ndangamiterere umuturage asabwa.”
Minisitiri Paula avuga ko hari uburyo bwo guhabwa ikarita ku bayifuza, ariko ngo iyo karita ntizaba iriho ya makuru yose asanzweho, ngo izaba ifite amazina gusa ariko andi makuru yo azaba abitse mu ikarita aho azajya agaragazwa n’ibyuma kabuhariwe.”
Ku kijyanye n’uwibagiwe nomero y’ibanga azajya atanga bya bimenyetso by’igikumye cyangwa ifoto ye, bityo bizajya bihita bitanga ya makuru yose, kuko za rangamiterere zizajya zihita zibona amakuru yose muri sisitemu.
Igihe udafite murandasi ntibizabuza ko umuturage ahabwa serivisi kuko ari ibindi bikorwaremezo bikenewe bizongerwamo ku buryo abatanga serivisi bazajya babona ibikoresho bikenewe.
Avuga ko Banki y’isi ar yo yateye inkunga iki gikorwa kandi iyi gahunda izatangirira mu turere 3 w’intara y’amajyepfo ari two Nyanza Huye na Gisagara.
Ku bijyanye n’abana bari mu mashuri, avuga ko nabo basangwa aho biga, ariko agasaba ko n’abakuru bazakora uko bashoboye bakajya muri system hakoreshejwe irembo bakareba ko amakuru yabo arimo yuzuye.
Ku kijyanye no gukosoza amakuru atari yo mu ndangamuntu zabo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique avuga ko intambwe ya mbere ni iyo kureba ko amakuru asanzwe mu bubiko bw’indangamuntu ari ay’ukuri.
Ati “Ubusanzwe amategeko ateganya uko baahinduza amazina, yaba atariyo ukagaragaza ibimenyetso ko ayo makuru atari yo, ibyo bikagezwa ku bakozi babishinzwe bityo bakagukosorera.”
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asaba abaturage gukoresha aya mahirwe neza batanga amakuru y’ukuri kugira ngo bibafashe ko umwirondoro wabo ukorwa neza, ariko ko atari umwanaya wo kujya guhindagura amakuru uko bishakiye.
Iyi gahunda y’indangamuntu koranabuhanga iraterwa inkunga na Banki y’isi, iki gikorwa kikaba cyaratangirijwe mu mu turere 3 tw’iNtara y’ Amajyepfo ari two Nyanza, Huye na Gisagara.

indangamuntu koranabuhanga izajya ihabwa abana kuva ku kivuka kugeza ku w’imyaka itanu
Mugisha Bénigne
