
Dr MunyemaNA Sosthene wahamijwe icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 24
Abarokotse Jenoside b’I Tumba barishimira umwanzuro w’urukiko w’imyaka 24 y’igifungo nyuma yo guhamya Dr Munyemana Sosthene icyaha cya Jenoside mu rubanza rwabereye mu rukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Tumba, Uwamahoro Marie Claire yashimiye urukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa rwahamije Dr Munyemana Sosthene icyaha cya Jenoside rukamukatira igahano cy’ igifungo cy’imyaka 24.
Yagize ati “ Nk’Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Tumba, twishimiye igihano cy’imyaka 24 y’igifungo Urukiko rwa Rubanda rw’I Paris rwakatiye Munyemana nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside “
Uwamahoro yanagarutse ku kimenetso abarokotse Jenoside b’I Tumba bifuza ko cyashyirwa ahahoze icyobo cyo kwa Karanganwa ahashyizwe imibiri y’abatutsi biciwe muri uyu murenge kugira ngo amateka ya ho adasibangana.
Ati “Twahereye kera dusaba ikimenyetso gishyirwa ahahoze icyobo cyashyizwemo imibiri y’abatutsi mu gihe cya Jenoside kugira ngo hatazasibangana, kuko n’ejo bundi twarahageze dusanga barahateye ibishyimbo.”
Perezida wa Ibuka avuga ko bafite icyizere ko icyo kimenyetso kizahashyirwa, byaba na ngombwa bakaguranira abahafite ubutaka ariko ikimenyetso cy’uko aho ngaho hahoze icyobo cyashyirwagamo imibiri y’abatutsi amateka ya ho ntazigere asibangana , bityo n’abazavuka bakazabimenya.
Abarokotse Jenoside b’I Tumba kandi barifuza guhabwa indishyi z’akababaro mu rubanza rwa Munyemana mu mitungo afite ku butaka bw’u Bufaransa, cyane ko yagize igihe cyo gukora akinjiza akagira n’imitungo muri icyo gihugu kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Barasaba ko mu rubanza rw’indishyi ruteganyijwe mu kwezi kwa gatandatu 2026 hazazirikanwa uburemere bw’ibyaha Munyemana yabakoreye, bityo bakagenerwa indishyi.
Uyu ati “Munyemana yadukoreye ibyaha bikomeye, yaratubabaje cyane, twabuze abacu, ibyacu birasahurwa, n’ubwo mu rubanza yayobyaga uburari akavuga ko gukingiranira abantu mu nzu ya segiteri bwari uburyo bwo kubarinda kwicwa, arabeshya kuko abakingiraniwemo bavanwagamo bajya kwicwa, n’uwarokotse ni ku bwa Nyagasani si ku bwe. Ni ngombwa rero ko hazirikanwa uburemere bw’ibyaha yadukoreye tugahabwa indishyi z’akababarro, kuko yagize igihe cyo gukora n’ubwo bwose yagiye mu kirukuko cy’izabukuru ariko hari icyo yinjije mu myaka yose yakoze.”
Munyemana w’imyaka 70 y’amavuko, nyuma y’iminsi 10 ahamijwe icyaha cya Jenoside agakatirwa igifungo cy’imyaka 24, yanditse atakambira urukiko rusesa imanza. Mu mategeko y’igihugu cy’u Bufaransa, urukiko yatakambiye ruzasuzuma niba amategeko yarubahirijwe mu rubanza rwe, nta tegeko ryirengagijwe, rurebe niba niba ntaho yahutajwe mu rubanza rwe, bityo rufate umwanzuro.
Urubanza rwa Dr Munyemana Sosthene mu bujurire , rwatangiye tariki ya 15 Nzeri rupfundikirwa taliki ya 23 Ukwakira 2025 ahamijwe n’urukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa icyaha cya Jenoside, akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 24.

Abarokotse Jenoside b’i Tumba barasaba indishyi mu rubanza rwa Munyemana Sosthene
Mugisha Benigne
