
Minisitiri w’uburezi Nsengimana Joseph yatangije ubukangurambaga bw’isuku mu mashuri
Minisiteri y’uburezi yatangije ubukangurambaga bw’isuku mu mashuri bwiswe Fresheri ku ishuri ni umuhango watangirijwe mu Rwunge rw’amashuri rwa Karembure, ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Atangiza ubu bukangurambaga, Minisitiri w’uburezi Josph Nsengimana yasabye abanyeshuri kugira isuku mu mibereho yabo, mu myambaro n’aho batuye kuko isuku ari yo soko y’ubuzima.
Yagize ati “ Isuku si ugusa neza gusa, ahubwo iyo ukeye uniga neza. Niba dushaka kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, tugomba kureba niba abana bacu bafite ibikenewe ngo bige neza. Isuko ni isoko y’ubuzima kuko iyo udafite isuku urarwara, warwara ntujye ku ishuri, utajya ku nishuri ugatsindwa.”
Minisitiri w’uburezi yasabye ababyeyi kugira uruhare mu isuku y’abana babo, bagakurikirana ko abana bagiye ku ishuri bambaye imyenda ifuze, kureba ko bagiye kwiga biyuhagiye, ko bambaye imyenda idacitse kandi isa neza, ibyo byose bigatuma umwana yiga neza, yumva ahagaze neza mu bandi ndetse bikamufasha no gutsinda mu ishuri.
Abanyeshuri nabo bishimiye iyi gahunda y’isuku yatangijwe mu gihugu hose, bavuga ko izabafasha kwiga neza kandi ikabongerera indangagaciro y’isuku mu mibereho yabo, bityo isuku ikaba ubuzima muri bo n’aho bari hose. Haba mu ishuri, mu rugo n’ahandi hose bagenda.
Bijeje ababyeyi babo ko bazafatanya mu kwita ku isuku y’umubiri, iy’imyambaro n’iyo mu rugo mu rwego rwo gushimangira iyi gahunda aho bari hose.
Ababyeyi baganiriye n’ikinayamakuru Irizanews.rw nabo bashigikiye iyi gahunda kandi biyemeje kuzafasha abana kwita ku isuku mu buryo bwose, yaba aho batuye, mu myambaro no mu mibereho ya buri munsi kugira ngo isuku ibe umuco n’ubuzima bwa buri munsi, bityo nabo bazayitoze abo bazabyara.
Mukankubana Madalina ni umubyeyi, yagize ati “ Iyi gahunda turayishyigikiye nk’ababyeyi, ni nziza, tuzafatanya n’abarezi gutoza abana bacu isuku no gukurikirana ko bayitaho. Tuzabatoza kugira isuku aho batuye. Kugirira isuku imyambaro y’ishuri n’indi yo mu rugo, tuzabatoza kugira isuku mu makayi yabo no mu byo bakora byose, bityo isuku izabe umuco n’ubuzima kuri bo buri munsi.”
Ubukangurambaga bw’isuku mu mashuri bwatangijwe mu guhugu hose, bugamije kwimakaza isuku n’isukura mu mashuri yose yo mu gihugu, bukazakurikirwa n’ubugenzuzi mu mashuri agera kuri 693 yo hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri w’uburezi aratoza abana bo mu mashuri abanza isuku y’intoki
Mugisha Benigne
