Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Nyamukuru Politiki

U  Rwanda rwatanze Louise Mushikiwabo nk’umukandida wa OIF

 

Mushikiwabo Louise yatanzwe n’u Rwanda nk’umukandida ku mwanya w’ubunyamabanga bukuru bwa OIF

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yatanze Louise Mushikiwabo nk’umukandida w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu  bivuga ururimi rw’igifaransa (OIF) muri manda 3.

Ibi ni byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique aho yemeje ko Perezida Kagame yongeye gutanga Louise Mushikiwabo  nk’uumukandida w’uyu muryango  ku bw’ibikorwa by’indashikirwa yagaragaje mu gihe cya amanda ebyiri arimo gusoza ayoboye uyu muryango.

Mu mwaka wa 2025, Louise Mushiwabo yavuze  ko yari amaze kwakira ubusabe bw’ibihugu binyuranye bimusaba kongera kuyobora uyu muryango. Yishimiye ko bamushyigikiye ariko ababwira ko azabanza kuganira n’igihugu cye kuri ubu busabe kuko ubusabe butangwa n’ibihugu  cyane ko arimo kugana mu myaka y’izabukuru, akabaagomba kumenya aho igihugu cye gihagaze kuri ubu busabe.

Mu gihe Louise Mushikiwabo yaba atowe kuri uyu mwanya yaba agiye kuyobora uyu muranngo muri manda ye ya 3, akaba yaba ageze ikirenge mu cy’umunyasenegal Abdou Diouf wayoboye uyu muryango mu gihe cya manda 3.

Manda ya 2 ya Louise Mushikiwabo izasoza mu gushyingo uyu mwaka wa 2026, amatora y’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango akaba ateganyijwe mu nama izabera mu gihugu cya Cambogge .

Mu gihe cya manda 2 uyu muyobozi amaze ayobora uyu muryango yashyizeho gahunda y’imishinga yo guteza imbere uburezi n’umuco mu rurimi rw’igifaransa, guteza imbere ubukerarugendo mu bihugu binyuranye  bihuriye muri uyu muryango.

Ibikorwa  bya Louise Mushikiwabo muri manda ebyiri amaze ayobora uuryango wa OIF  birivugira kuko  Yateje imbere uburezi n’iterambere ry’umugore no kwigisha ururimi rw’igifaransa mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu aho abarimu batari bake baturutse mu bihugu bivuga igifaransa baje mu Rwanda  gutanga umusanzu wabo mu kwigisha igifaransa.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yatorewe manda ya mbere yo kuyobora uyu muryango taliki ya 12 Ukwakira umwaka wa 2018,  naho mu mwaka wa 2022 yatorewe manda ya kabiri nk’umukandida umwe rukumbi watanzwe n’uyu muryango mu nama yari yahuje abakuru b’ibihugu na za Guberinoma bigize  Umuryango  wa OIF yabereye muri Tunisiya.

Umuryango wa OIF washinzwe mu 1970 ukaba umaze kuyoborwa n’Abanyamabanga bakuru bane barimo umunyamisiri Boutros Boutros Ghali, umunyasenegal Abdou Diouf, Umunyakanada Michael Jean n’umunyarwandakazi Louise Mushukiwabo.

Perezida Kagame yemeje Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’ubunyamabanga bwa OIF

Mugisha Benigne

Siga igitekerezo