
Muhayimana Claude ukekwaho icyaqha cya Jenoside yakorewe abatutsi araburana mu bujurire
Umutangabuhamya w’umunsi wa 3 w’urubanza rw’ubujurire bwa Muhayimana Claude yasobanuye neza uburyo abatutsi 40.000 bawiciwe ku musozi wa Bisesero mu minsi 2 gusa.
Mu cyumba cy’iburanisha cy’urukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa, umutangabuhamya akaba n’umwe barokokeye Jenoside yakorewe abatutsi ku musozi wa Bisesero yabwiiye urukiko ko ubwicanyi bwabereye kuri uwo musozi bwari indengakamere kandi ko Jenoside yahakorewe yahitanye benshi cyane.
Yagize ati “ ku musozi wa Bisesero haguye abatutsi benshi basaga 40.000 mu minsi ibiri gusa.
Asobanura ko mu Bisesero Jenoside yatangiye indege ya Habyarimana ikimara guharwa , ngo hari taliki ya 07 Mata 1994, aho abatutsi bahise bigira inama yo guhungira ku musozi wa Bisersero bityo biyemeza kwirwanaho bakoresheje amabuye n’imyambi mu gihe Interahamwe zabaga zije Kubica.
Umutangabihamya avuga ko Bisesero yari ituwe n’abatutsi benshi, bityo bigira inama yo kwirwanaho nk’uko ababyeyi babo babigenje mu mwaka w’1973 ubwo hatangwaga itegeo ryo kwica abatutsi.
Avuga ko bahungiye ku musozi wa Bisesero ari benshi batangira guhangana n’Interahamwe bakoresheje amabuye mu guhagarika ibitero byabaga bije kubatera.
Akomeza avuga ibyo babikoze nko mu gihe cy’amezi atatu barwana n’interahamwe zazaga Kubica, bityo abagabo n’abasore bateraga amabuye izo nterahamwe naho abagore n’abakobwa bakabarundira amabuye kugira ngo babone ayo batera izo nterahamwe.
Avuga ko muri icyo gihe cyose kingana n’amezi atatu bamaze barwana n’intehamwe ahandi ngo abatutsi bari bashize kuko abari bahungiye mu nsengero n’ahandi bari bamaze kwicwa, abatutsi ngo bari basigaye mu Bisesero.
Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’abatabazi Kambanda Jean yageze mu cyitwaga Kibuye kuri ubu ni mu Karere ka Karongi akoresha inama mu rwego rwo gushaka uburyo bwo kwica abatutsi bo mu Bisesero, icyo ngihe hashize ibyemweru bibiri abicanyi bari mu myiteguro .
Yagize ati “Taliki ya 13 na 14 twahuye n’igitero kirenze ubushobozi twari dufite. Cyari kirimo abicanyi benshi, abasirikari, abajandarume, abapolisi ba komini kandi abo bose bari baratojwe bikomeye, baje baturutse imihanda yose bazanywe na za Bisi.
Akomeza agira ati “ Mu gitondo cya kare kare twabyutse tubona igitero kinini cy’abasirikare bafite intwaro, twahise tubona ko kubarwanyaa bitari bigishobotse, kuko twateraga amabuye bo bagatera grenade, icyo gihe twapfushije abantu 40.000 mu minsi ibiri gusa.”
Avuga ko babonaga ibirundo by’imirambo y’abantu baguye kuri uwo musozi, abana batoya barimo kuririra mu bituza by’ababyeyi babo. Ngo byari biteye ubwoba.
Umutangabuhamya akomeza avuga ko byageze aho babona ko guhangana n’amasasu bitaza gushoboka bahitamo kwiruka bahunga ababarasa.
Ati “ Ku bantu bagera ku 60.000 bari kuri uwo musozi wa Bisesero, abarokotse ntibatarenga 2000, ubwo bwicanyi bwabaye kugeza ku ya 30 Gicurasi.”
Abasirikari b’Abafaransa bageze mu Bisesero ntibatabara abicwaga
Avuga ko taliki ya 27 Gicurasi yaje kumva mu makuru ko hari itsinda ry’Abafaransa bahawe uburenganzira n’umuryango w’abibumbye ngo baze mu Rwanda.
Ati “ Jye nari mfite akaradiyo numviragaho amakuru anyura ku maradiyo mpuzamahanga, naje kumenya ko abo Bafaransa baje kudutabara. Mbere y’italiki 24 Gicurasi nabonye indege ya kajugujugu igwa, naje kumenya ko yari Minisitiri w’u Bufaransa, nahise negera ku muhanda ngo ndebe ko hari uje, nibwo ahaganaku isaha y’isacyenda naje kubona imodoka zizamuka muri ako gace. Nahise negera umuhanda nitonze ngo ndebe niba ari abasirikari ba Leta kuko bahoraga bahunga banyuze mu Bisesero bakabanza kwica abatutsi igihe babaga basumbirijwe n’Inkotanyi.”
Avuga ko yatabaje azamuye amaboko asakuza n’ijwi rirenga ariko ntibahagarara, dore ko bari bayobowe n’Interahamwe yanabahaga amakuru atariyo kugira ngo batamenya ukuri.
Ati “ Mbonye ko badashaka guhagarara nahise negara cyane umuhanda, ari nabwo byarangiye bahagaraye kubera umunyamakuru bari kumwe wari waje aturutse I Goma muri Zayire y’icyo gihe, ariwe Patrick de Saint Exupery.”
Avuga ko uwo munyamakuru yahise asohoka mu modoka amutega amatwi, ababwira ibyabaye byose, abamenyesha ko abatutsi benshi bishwe, abereka imirambo ku misozi anababwira ko hari ibyobo byinshi byajugunywemo abantu ndetse ko n’interahamwe nyinshi zikiri ku misozi zihiga abatutsi.
Umutangabuhamya akomeza avuga ko bamubwiye ko ayo makuru ariyo bashakaga ariko ko batabasha kubakiza kuko batabyiteguye, babasaba gusubira mu bwihisho bwabo, babasezeranya ko bagiye gusaba Perefe Kayishema guhagarika ubwicanyi.
Ati “ Mu minsi 3 twahise dupfusha abantu benshi, iyo baza kudutabara ubwo, hari benshi baba bararokotse ubwo bwicanyi. Taliki 30 Kamena abasirikari ntacyo batumariye kandi twumvaga urusaku rw’imbunda kandi n’ubwicanyi bwarakomeje.” –
Avuga ko nyuma yaho haje abasirikari b’Abafaransa bamusaba kubereka abantu bakomeretse bikabije kugira ngo babajyane kuvurirwa muri Zayire. Ati “ Ibyo byo byarakozwe.”
Umutangabuhamya kandi yakomoje ku bakobwa bari babohojwe n’interahamwe zigamije kubafata ku ngufu, ibyo ngo yabibonye ubwo yari kumwe n’abasirikari b’Abafaransa. Yatanze urugero rw’umukobwa umwe bazanye ku Kibuye bamukingiranira mu nzu yambaye ubusa buri buri aryamye kuri matola itagira umwenda kuko batinyaga ko yakwiyahura akoresheje umwenda. Basabwe kuhakingura ariko nta n’umwe wari ufite imfunguzo zaho, byatumye abasirikari bahonda umuryango kugeza ukingutse bamugeraho.
Ati “Nakuyemo umupira w’imbeho nari nambaye ndawumuha ngo yikingeho abone uko asohoka mu nzu.”
Yasoje ubuhamya bwe asaba ko bahabwa ubutabera kuko nk’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari umwenda afitiye abayizize, yongera gusaba ko bahabwa ubutabera bwuzuye.

Ku Musozi wa Bisesero ahiciwe abatutsi benshi niho hubatswe urwibutso rw’abayizize
Mugisha Benigne
