Mu ishuri rya Lycee ya Kigali niho hatangirijwe ibuganiro bya Ndi Umunyarwanda
Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yatangije ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo gukumira imyitwarire y’urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye kuko harimo abagaragaza ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Atangiza iyi gahunda mu ishuri rya Lycee ya Kigali, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranauhanga, Dr Utumatwishima Abdallah yasobanuye neza ko urubyiruko rugaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside rwabajijwe aho bakura ibyo bitekerezo basobanura ko bamwe babikura ku mbuga Nkoranayambaga.
Ati “ Ku mbuga nkoranyambaga hakunze kujyaho Abantu bahunze u Rwanda bafite aho bahuriye n’ibyabaye mu Rwanda cyane cyane Jenoside yakorewe abatutsi bakajya kuri za Tik tok, Instagram, Youtube. Abenshi ni aho babikura.”
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’uburezi bw’ibanze (REB) Dr Mbarushimana Nelson asobanura ko izi nyigisho ziza zunganuira izo abanyeshuri bahabwa mu ishuri zikABA zikubiye mu ntegenyanyigisho ishingiye ku bushobozi.
Ati “ ibi baganiro bizafasha mu gutanga umucyo ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda harimo ubumwe nk’inkingi ikomeye muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Dukeneye abanyeshuri batangira kwimakaza ubumwe bakiri ku ntebe y’ishuri kugira ngo nibanayivaho bazafashe abandi kunga ubumwe nk’Abanyarwanda.”
Uwacu Julienne ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango Unit Club Intwararumuri yasabye urubyiruko kuvoma imbaraga mu mateka mabi yaranze u Rwanda.
Ati “ Inshingano yo kubaka n’iyo kurinda turazisangiye ariko abakiri bato ni bo bashinnzwe kurinda cyane kurusha abageze mu zabukuru. Bagomba kumenya agaciro k’igihugu cyabo nk’igihugu cyunze ubumwe.”
Abanyeshuri nabo bemeza neza ko bafite inshingano yo guhwitura bagenzi babo bashobora kumvikana bakoresha amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakabafasha kuva muri ayo mateka mabi yaranze u Rwanda.
Ibi biganiro byatangijwe mu mashuri yisumbuye bije bikurukira ibyatanzwe mu mashuri makuru na kaminiza agera kuri 41, akaba ari mu rwego rwo kwimakaza gahunda ya Ndi umunyarwanda mu rubyiruko rukiri ku ntebe y’ishuri.
Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yatangije ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu mashuri
Mugisha Benigne

Abanyeshuri n’abayobozi bari bisimiye kuganira kuri Ndi Umunyarwanda
Mugisha Benigne