Mu rubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma rukomeje kubera mu Rukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa, umutangabuhamya wari n’umujandarume icyo gihe I Nyanza yemeje ko uwari Burugumesitiri Nyagasaza yarashwe n’uwitwa Musafiri ku itegeko rya Biguma, ni nyuma y’uko yari afatiwe ku Kanyaru arimo kwambutsa abahigwaga ngo bahungire I Burundi.
Uyu mutangabuhamya wari n’umujandarume ndetse n’umugabo we akaba yari umushoferi wa Jandarumori ya Nyanza, avuga ko mu gihe cya Jenoside yari mu kiruhuko cy’ababyeyi kuko yari afite uruhinja, ariko ngo umugabo we ni we watwaraga Biguma muri icyo gihe kuko yari asanzwe ari umushoferi wa Jandarumori I Nyanza.
Yagize ati “ Biguma yari Adjudant-chef muri Jandarumori ya Nyanza, umugabo wanjye yari umushoferi wa Jandarumori kandi niwe yambwiye ibyo Biguma yamukoreshaga uretse ko hari n’ibyo niboneye. Nta kibazo nigeze ngirana na Biguma mbere ya Jenoside.”
Umutangabuhamya akomeza avuga ko Biguma yahindutse nyuma y’uko Interahamwe bitaga Rupangu yatangizaga Jenoside I Nyanza, ari nabwo abarwanyi ba CDR bateraniraga mu nama ariko abajandarume bakajya kuyihagarika, ngo icyo gihe bari batwawe n’umugabo we nawe wari umushoferi wa Jandarumori.
Avuga ko icyo gihe Rupangu yabimenye akabaza impamvu abajandarume bakurikirana abahutu aho kwica abatutsi, byatumye uwo mukuru w’Interahamwe ahita yoherereza abicanyi b’I Nyanza ubufasha bw’abanyeshuri bigaga mu ishuri ry’aba Sous-officiers.
Yagize ati “ Abo basirikari bahagaze mu ijoro ryo ku wa 21 Mata 1994, bucya Jenoside itangira I Nyanza. Uwari umuyobozi wa Jandarumori ya Nyanza Capitaine Birikunzira we ntiyahise ahinduka ariko Biguma we ako kanya yahise atangira kwigomeka ari nabwo yatangiye kujya asohoka agiye kwica no gusahura. Ni Umugabo wanjye wamutwaye mu modoka I Ntyazo gushakayo Burugumestre Nyagasaza, ku busabe bwa Kayitana wari superefe.”
Umutangabuhamya yemeza neza ko uwo Nyagasaza yari yageze ku Kanyaru aho yarimo kwambutsa abahigwaga abahungishiriza I Burundi ari naho Biguma yamusanze.

Ati “ Baraje bagera mu Kigo, Biguma ava mu modoka ajya mu biro bye, ariko umugabo wanjye we aguma mu modoka, ari nabwo Biguma yahise abwira umushoferi gukata imodoka bakajya mu ishyamba ry’uwitwa Ntashamaje. Muri iryo shyamba ni ho Biguma yategekeye umushoferi ari nawe mugabo wanjye kurasa Burugumesitiri ariko umugabo wanjye arabyanga. Biguma yahise ajya gushaka inyundo, ariko Burugumesitiri yingingira umugabo wanjye kumwicisha isasu, birangira arashwe n’umujandarume witwaga Musafiri ku itegeko rya Biguma.”
Umutangabuhamya yemeza ko Nyagasaza aticiwe mu gitero cyabereye ku musozi wa Nyabubare, ko ahubwo ubwicanyi bwo kuri uwo musozi bwabaye Nyagasaza yaraye arashwe.
Ati “ Igitero cy’I Nyabubare cyakomereje ku musozi wa Mushirarungu, ariko sinamenye intwaro zakoreshejwe mu kwica abari bawuhungiyeho kuko umugabo wanjye atansobanuriye intwaro zakoseshejwe, gusa numvaga urusaku rw’amasasu na za grenade.”
Avuga ko atakwemeza ko imbunda ya Mortier ariyo yaba yarakoreshejwe aho I Nyabubabare ko ahubwo yakoreshejwe mu kwica abari bahungiye muri ISAR Songa.
Umutangabihamya kandi ashinja Biguma gutegeka umugabo we kurasa umututsi, ariko uwo mugabo ntiyabikora ahubnwo arasa amasasu mu kirere kugira ngo amwereke ko yabikoze, ngo ibyo nabyo yabitekererejwe n’umugabo we.
Yemeza kandi ko nyuma y’igitero cy’I Nyabubare umugabo yasabye umuyobozi wabo ko yamwemerera kutongera gutwara Biguma kuko asanga bashobora kuzicana.
Yongeyeho agira ati “ Hari umunsi Biguma yanyuze imbere y’iwanjye ari kumwe n’abajandarume mu modoka bagiye ku musozi wa Nyamure, yarahagaze ategeka abajandarume gusaka inzu yacu, nababujije kwinjira, maze mpagarara mu muryango n’imbunda. Bavuye muri icyo gitero baje bigamba kwica no gusahura.
Ku bijyanye n’intwaro zakoreshejwe mu kwica abari bahngiye muri ISAR Songa, uyu mutangabuhamya avuga ko yumvise abajandarume bari muri icyo gitero bavuga ko bakoresheje imbunda ya mortier.
Perezida w’urukiko yasabye Biguma kugira icyo avuga kuri ubwo buhamya, atangira avuga ko uwo mutangabuhamya atari akiri umujandarume muri icyo gihe, kuvuga ko yari mu kiruhuko cy’ababyeyi atari byo.
Umutangabuhamya yemeza ko Biguma yavuye Nyanza mu mpera za Gicurasi
Perezida w’urukiko yabajije umutangabuhamya igihe Biguma yaba yaraviriye I Nyanza ahinduriwe aho akorera, asubiza ko yahavuye mu mpera za Gicurasi, akabyibutswa n’uko umugore we yari yarahishe umuryango w’abatutsi batatu iwe kandi ko Biguma yabarindiye umutekano, ariko ajya kuva I Nyanza ngo ajye I Kigali, umugore we ngo yambutse bariyeri yari ku muhanda ajya kubahisha ku wundi muntu, ngo hari mu mpera za Gicurasi.
Umutangabuhamya atekereza ko Biguma yishe ise w’abo bana ariko abo bana bambi akabareka.
Perezida w’urukiko yabajije niba byashoboka ko umuntu yakiza abatutsi bamwe akica abandi, maze uregwa (Biguma) ahabwa ijamabo asobanura ko yari inshuiti ye yo mu bwana yamuhamagaye ngo abatabare kuko bari bamerewe nabi, ageze yo asanga umugabo yamaze kwicwa, bityo akiza abana kuko bo bari bakiri bazima.
Umutangabuhamya avuga ko n’ubwo ari umututsi yari afite icyangombwa kigaragaza ko ari umuhutu ari nayo mpamvu yabasha ga gusohoka agatembera hafi aho afite imbunda ye, ngo yashoboye kunyura kuri bariyeri yo ku kazu k’amazi, ku ya Kigarama, yanyuze no kuri bariyeri y’abarundi yari iherereye Rwabuyange ndetse n’indi yari iriho Abatwa, ngo ntiyigeze abonesha amaso ubwicanyi kuri izo bariyeri ariko ngo yari azi neza ko abazifatirwagaho hari ahantu babajyanaga kubicira, ndetse ngo n’umugabo yigeze gukiza umugore umwe yasanze yajugunywe mu musarani.
Ikindi uyu mutangabuhamya yemeza, ni uko hafi ya bariyeri yo ku kazu k’amazi hari inzu basambanyirizaga abagore b’abatutsi ku ngufu mbere yo Kubica.
Urubanza ruregwamo Hategekimana Philippe alias Biguma ruraburanishwa ku rwego rw’ubujurure, ni mu gihe ku rweego rwa mbere uregwa yari yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa.
Umwanditsi: Mugisha Benigne
