
Ba Minisitiri b’ubuzima n’ubuhinzi Barashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Laboratwari y’icyitegererezo
Kubaka Laboratwari y’icyitegererezo izafasha gupima no gusuzuma indwara zizshobora guhangabanya ubuzima bw’abantu n’ubw’inyamaswa bizatwara asaga miliyoni 24 z’amadolari y’Amerika, akaba asaga Miliyari 24 mu mafaranga y’u Rwamda, ikazubakwa mu Rubirizi ahakorera station ya RAB.
Nk’ukobisobanurwa na Minisitiri w’ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, ngo iyi Labolatwari ifite umwihariko wo gupima inyamaswa zibana n’abantu n’iziba mu mashamba, izapima iby’ubuhinzi ndetse n’ibidukikije byose ibihuze n’abantu.
Ati “ Aho dutuye tubana n’inyamaswa, dushobora kuzanduza cyangwa na zo zikatwanduza. Atanga urugero rw’ibyorezo, impande zombi zishobora kwanduzanya. Iyi laboratwari izaba ishobora gupima indwara zituruka mu nyamaswa zikanduza abantu cyangwa izituruka mu bantu zakwanduza inyamaswa, kuko byose byashobora guhungabanya ubuzima bw’abantu n’ubw’inyaamaswa. Izaba iri ku rwego rwa 3, ni mu gihe iyakoreshwaga yari ku rwego rwa 2.”
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mark cyubahiro Bagabe asobanura ko Labo yari isanzwe ikoreshwa ari iya kera kuko yubatswe mu mwaka wa 1983, kandi yari nto cyane mu rwego rw’abakozi ndetse n’imirimo. Iri ku rwego rwa kabiri, hakaba hagiye kubakwa iri ku rwego rwa 3
Yagize ati “Iyi laboratwali izubakwa ifite ubushobozi Bwo ku rwego rwo hejuru ugereranyIje n’iyari isanzwe, ntiyashoboraga kuzuza ibisabwa ku buryo yabashaga gutanga serivisi zo mu bworozi nk’uko zikenerwa. Izaba ari inzu igezweho kandi ifite ubushobozi bwo gutanga ibisubizo byari bitegerejwe. Ni urwego rihora rukorerwa isuzuma, kandi ruzaba rufite abakozi babifitiye ubushobozi.”
Bamwe mu borozi babana n’amatungo magufi n’amaremare mu rugo bishimiye uyu mushinga kuko uzabafasha kwirinda indwara baterwaga n’amatungo cyangwa se n’amatungo yabo akaba agiye kurindwa indwara yanduzwaga n’abantu mu buryo bumwe cyagwa ubundi.
Mukamurenzi Donatila ni umworozi w’ingurube, avuga ko aya matungo hari ubwo ahura n’uburwayi bukomeye rimwe na rimwe buyica vuba vuba, ndetse bwanavurwa ntibukire, nyuma bakazabwirwa ko ubwo burwayi butari busanzwe. Ngo ku bw’uyu mushinga atekereza ko bazajya bamenya mbere ibibazo amatungo yabo afite kuko abakozi n’ibikoresho kabuhariwe bigeye kuboneka.
Ati “ Hari ubwo uba woroye inurube nyinshi nk’izi ukagira utya ukabone zitewe n’uburwayi mu buryo butunguranye ndetse bukazimereranabi, tukavuza ariko bikaba iby’ubusa ntizikire ahubwo zigashira. Ibihombo nk’ibi twagiye duhura nabyo. Ndatekereza ko kuri uibu bigiye gukemuka kubera ko Leta yacu igenda idushakira ibisubizo by’ibibazo duhura nabyo mu buhinzi n’ubworozi.”
Gatete Onezime ni umuturage , we avuga ko hari bwo bahura n’uburwayi buturuka mu matungo bukabagiraho ingaruka nk’abantu, atanga urugero rw’ibicurane byigeze gutera byitwa ibicurane bikomoka ku biguruka. Agasanga mu gihe kiri imbere indwara nk’izi zishobora gufatirwa ingamba ntizongere kuzahaza abantu ziturutse mu nyamaswa kuko zizajya zimeneyekana byihuse, zikavurwa cyangwa zikanakumirwa zitarazahaza ubuzima bw’abantu.
Umusinga wo kubaka Laboratwari uzashyuirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigega cy’isi kirwanya ibyorezo (Pendemic found) cyashyIzweho mu mwaka wa 2022, kigamije kurwanya aho ibyorezo bituruka.

hazabaho ubufatanye bwa Minisiteri zombi na Pendemic found mu kubaka iyi Laboratwari
Mugisha Benigne
