Abarokokeye i Gishamvu ho mu Karere ka Huye barasaba ko indishyi zikomoka ku mitungo Rwamucyo Eugène yasize mu Rwanda, igashakishwa aho yaba iri hose mu gihugu.
Uwahoze ari perezida w’urukiko Gacaca rwakusanyije amakuru ku byaha Rwamucyo Eugène yashinjwaga ko yakoze mu gihe cya Jenoside yagarutse ku ndishyi abagizweho ingaruka n’ibyaha uyu mugabo yahamijwe n’urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa yemeza ko harebwa niba nta mitungo Rwamucyo afite mu Rwanda ngo isaranganywe abo yahemukiye.
Ati ” Leta izarebe neza niba nta mitungo Rwamucyo afite mu Rwanda bityo izasaranganywe abo ibyaha yakoze byagizeho ingaruka .”
Ibi uyu mubyeyi yabivuze nyuma y’uko basobanuriwe ibijyanye n’indishyi muri ziriya manza zibera i Burayi, aho babwiwe ko uwagizweho ingaruka n’ibyaha umuburanyi yahamijwe ari mu bihugu by’u Burayi ari we ushobora kuregera indishyi akazihabwa ariko uri mu Rwanda atabasha kuzihabwa kuko indishyi zitangwa n’ibihugu by’u Burayi zitarenga imbibi z’ u Burayi.
Ku kijyanye n’igihano urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwahaye Dr Eugène Rwamucyo, abarokokeye i Gishamvu bavuga ko bahawe ubutabera, bityo bakifuza ko Rwamucyo yarekera aho kugora inkiko agakora igihano yahawe yazakirangiza agasubira mu muryango nyarwanda.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Gishamvu, Rutazigwa Gérard yabwiye itangazamakuru rihuriye mu muryango Paxpress ko abaturage bishimiye ko Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa igihano cy”igifungo cy’imyaka 27 nk’icyo yari yarahawe mu rwa mbere.

Rutazigwa Gerard, perezida wa Ibuka mu Murenge wa Gishamvu
Ati ” Twe nk’abarokotse Jenoside twahawe ubutabera. Kuba mu cyiciro cya mbere cy’urubanza yarahamijwe ibyaha agakatirwa igifungo cy’imyaka 27 ndetse no mu cyiciro cya kabiri akaba yongeye guhabwa cya gihano, kuri twe twahawe ubutabera, twarashimye rwose ko yahamijwe ibyaha akanabihanirwa.”
Umuhuzabikorwa w’umushinga ushinzwe gukurikirana imanza z’abakekwaho Jenoside muri Paxpress bahungiye hanze y’u Rwanda, Manzi Gerard, yasobanuriye abaturage ibijyanye no kuregera indishyi no kuzihabwa
Yashimangiye ko mu gihe urubanza rw’indishyi rwaba rurangiye, abazazihabwa ari abazitsindiye batuye ku mugabane w’u Burayi kuko itegeko rivuga ko amafaranga yabo atarenga uwo mugabane.
Ati ” Bivuze ko n’ubwo urubanza rw’indishyi rwarangira rutsinzwe n’abaregera indishyi, abazazihabwa ni abatuye ku kugabane w’u Burayi, abari mu Rwanda ntibazazihabwa kuko itegeko rivuga ko amafaranga y’indishyi atarenga uyu mugabane ngo ajye ku wundi cyangwe ngo azahabwe abazitsindiye bari mu Rwanda.”
Abarokotse Jenoside b’i Gishamvu bishimira ko bahawe ubutabera ubwo Rwamucyo Eugène yahamywaga ibyaha bya Jeniside n’ibyibasiye inyokomuntu agahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 27, bakababazwa n’uko batazabona indishyi zikomoka ku mugabane w’u Burayi kuko batawutuyeho.

Manzi Gerard, umukozi wa Paxpress arabwira abaturage ibyavuye mu rubanza rwa Rwamucyo Eugène
Mugisha Bénigne

