Amakuru acukumbuye kandi yizewe

Ukwezi : October 2026

Nyamukuru Politiki

buyobozi bw’umurenge wa Gacaca bwishimiye ubwitabire bw’abaturage mu matora

Irizanews
Kimwe n’ahandi mu Rwanda,kuri uyu wa 24 Ukwakira 2026 mu Murenge wa Gacaca ho mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru habaye amatora y’abagize inzego z’imitegekere y’igihugu ku  rwego rw’umudugudu. Intumwa ya Komisiyo y’amatora yaturuste ku murenge yashimye abaturage kuba bitabiriye ari benshi kandi bakitabira ku gihe kuko bigaragaza agaciro bahaye igikorwa cy’itora. Ati: “ Ndashima ko mwitabiriye muri benshi kandi ku gihe.Turabakangurira gutora abayobozi bashoboye kandi bashobotse kugira ngo dukomeze guteza imbere igihugu cyacu,nk’uko mubizi,igihugu gihera ku mudugudu niyo mpamvu aya gutora abahagarariye abandi ku mudugudu bikwiye gukorwa neza mu bushishozi.” Abatowe bazagira manda y’imyaka itanu sihobora kongerwa. Mu matora yo ku rwego rw’Umudugudu hatowe komite nyobozi y’Umudugudu igizwe n’abantu batanu irimo Umukuru w’Umudugudu,Ushinzwe Umutekano,ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,ushinzwe amakuru n’amahugurwa, ushinzwe iterambere. Mu matora kandi hatowe abahagarariye Imidugudu mu Nama Njyanama z’Utugari. Aba baturage bavuga ko abo batoye babitezeho kuzabageza kuri byinshi. Mukansanga Eugenie akimara gutora umukuru w’umudugudu wanahozeho yadutangarije ko amwizeyeho ubushishozi mu gukekemura ibibazo. Ati: “ Ubushize nagize ikibazo aranyobora rimwe na rimwe akajya amperekeza anansobanurira aho ntasobanukiwe,n’ubwo cyatinze ariko cyarakemutse(…)urumva rero kuba naza nkongera nkamutora ni uko nizeye ko ntaburiganya agira ko azagirira akamaro n’abandi nk’uko yakangiriye.” Mbere yo gufata ifoto y’urwibutso hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Gasakuza MUKANKUSI Eugenie,abatowe batangaje ko bagiye gukorana umurava n’ubunyangamugayo mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu midugudu batowo. Bijeje umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ubutafanye,ubumwe n’ubudaheranwa. Ingengabihe y’andi matora azaba mu 2026   Ku wa 31 Ukwakira, amatora azakomereza ku rwego rw’Akagari hatorwe Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, abajyanama b’abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge, abakandida babiri b’abagore bangana na 30% by’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore. Hazatorwa kandi abagize komite nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akagari, abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye ndetse na Biro y’Inama Njyanama y’Akagari. Ku wa 7 Ugushyingo, amatora azakomeza ku rwego rw’Umurenge, aho hazatorwa abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye, Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga. Hazatorwa kandi abajyanama b’abagore bangana na 30% mu bagize Inama Njyanama y’Umurenge ndetse na Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge. Kuri iyo tariki ya 7 Ugushyingo kandi ni bwo hazatangira ibikorwa...