Mu rubanza rw’ uwari perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, Bucyibaruta Laurent, aburanira mu rukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa, umutangabuhamya yavuze ko yijeje abatutsi umutekano nabo baramwizera ntibahunga birangira babarimburiye imbere ye arebera.
Umugabo w’imyaka 72 utarahigwaga utuye mu Karere ka Nyamagabe yatanze ubuhamya bwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ari i Kigali. Yagize ati “Nyuma y’uko indege ya Habyarimana igwa abantu benshi bo muri komini Mudasomwa bahungiye ku Gikongoro. Ubwo Bucyibaruta na Sebuhura wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori bababwira ko bajya i Murambi kugira ngo abe ari ho bazabarindira”. Ibyo ngo yarabyiboneye kuko ariho yari atuye, yabonaga impunzi zikomeza kwiyongera umunsi ku wundi.
Avuga ko nyuma uwitwa Havugimana wari ukuriye interahamwe ari kumwe n’uwitwa David bakase amazi yajyaga I Murambi, bituma impunzi zivumbura zishaka gusohoka. Avuga ko Bucyibaruta na Sebuhura bahise baza bazikoresha inama zibabwira ko zifite ikibazo cy’amazi no kutagira ibyo barya, maze Bucyibaruta abizeza ko amazi agiye gukorwa bakanabashakira ubufasha.
Uyu mutangabuhamya ashimangira ko impunzi zashakaga guhunga ngo zive i Murambi ariko kubera ko zari zijejwe mutekano na Bucyibaruta nawe yari atunze umugore w’umututsikazi, ziguma i Murambi. Ati “Iyo bahunga bakajya i Burundi bari gupfa bagenda ariko ntibari gupfa bose. Nk’abasore bari kugerayo, bari bamaze no guhambira ibintu byabo biteguye kugenda ariko kubera ko bari bizeye perefe wababwiraga ko bazabarindira hariya ntibigeze bagenda.”
Umutangabuhamya akomeza avuga ko hashize iminsi mike ngo impunzi zaje kugabwaho igitero mu gihe cya saa cyenda z’ijoro, baje barasa ariko mu gitondo abarasaga bari bagiye hasigara abafite intwaro za gakondo. Avuga ko mu gihe hari hasigaye abafite intwaro za gakondo bashatse kujya kwica impunzi ariko nazo zirwanaho zibatera amabuye, abicanyi babonye bibananiye niko kwitabaza perefe Bucyibaruta. Mu kanya gato haje abandi basirikari barongera barabarasa, abacitse ku icumu bahungiye mu Cyanika naho babakurikirayo barabarasa. Ati “Icyo nabwira urukiko ni uko Bucyibaruta nawe azi neza ko yakoresheje inama impunzi ari kumwe na Sebuhura bakabuza impunzi kugenda.”

Perezida w’iburanisha yagize ibyo abaza umutangabuhamya
Nyuma y’ubuhamya, perezida w’iburanisha yabajije umutangabuhamya niba yaba yariboneye n’amaso ye abasore bahabwa imyitozo ya gisirikari. Nawe ati “yego interahamwe zahabwaga imyitozo yo kurasa, imwe yabereye ahari komini Nyamagabe abandi bakajyanwa mu ishayamba kurasa.”
Abajijwe uwari ukuriye interashamwe muri Nyamagabe yasubije ko ari uwo bita Havuga ubusanzwe witwaga Havugimana Frodouard wari warigeze kuba Superefe mu Bugarama i Cyangugu ariko ngo mu gihe cya Jenoside ntiyari akiri Superefe. Abajijwe niba yari azi Colonel Simba, umutangabuhamya yasubije ko nawe yari ahari, ndetse anavuga kuwitwa Karangwa wayoboraga Urukiko rwa Kanto. Abajijwe niba yari asanzwe azi Bucyibaruta ndetse no kuvuga ku myitwarire ye, ati “Bucyibaruta nari muzi yabanje kuba perefe wa Kibungo nyuma aza kuba uwa Gikongoro. Baramwizeraga cyane kuko yari afite umugore w’umututsi. Babonaga ari kumwe na Sebuhura kandi ari perefe bakumva nta kibazo, niyo mpamvu banze no guhunga.”
Uyu mutangabuhamya avuga kuri bariyeri yari ahitwa Kabeza, yemeje ko yari ihari ikuriwe na Havuga na David, ati “Iyo bariyeri yari igamije kwica abatutsi, abahanyuraga baricwaga hari n’icyobo bajugunyagamo abo bishe.” Avuga ko atihishaga kuko atahigwaga, ati “nabonye batema abatutsi ndetse hari n’umuzungukazi witwaga Madeleine wahanyuze ari kumwe n’abatutsi barabamwambura barabica”. Avuga ko hari n’abakobwa bahafatiraga ku ngufu barangiza bakabica bakabajugunya mu cyobo cyari gihari. Umutangabuhamya yibuka ko hari umukobwa bahazanye ari kumwe na se babanze kwica ise, we bamufata ku ngufu nyuma nawe baramwica bamujugunya mu cyobo. Ngo icyo cyobo cyajugunywagamo abacirwaga kuri bariyeri.
Umutangabuhamya ashimangira ko Bucyibaruta yakomeje kwizeza impunzi umutekano nazo ziramwizera zirahaguma, ngo ndetse n’ibyari byabereye ku Kiliziya ya Kibeho yazibwiye ko atari byo ari ibihuha ko bo barinzwe ntacyo bashobora kuba. Nyuma yo kwica abatutsi i Murambi, umutangabihamya yavuze ko haje imodoka 2 za katerepirari zicukura imyobo naho ikamyo akaba ariyo izana imirambo kuyijugunya muri ibyo byobo. Yemeje ko icyo gihe na perefe Bucyibaruta yabaga ahari.
Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro arakekwaho ubwicanyi bwabereye mu bice binyuranye bya Gikongoro yari abereye umuyobozi.
MUGISHA BENIGNE
