Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Nyamukuru Ubukungu

RRA yakusanyije umusoro wa 3079.8 muri  3041 yari yiyemeje

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyarengeje intego y’umusoro cyari cyihaye mu mwaka wa 2024/2025

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gitanganza ko cyesheje umuhigo cyari cyihaye  wo gukusanya umusoro ungana na Miliyari  3041, ndetse kiranawurenza kuko cyakusanyije agera kuri Miliyari 3079.8 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024-2025.

Nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bukuru bw’Ikigo  cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro , bwemeza ko besheje uyu muhigo ndetse bakanawurenza ngo babifashijwemo  n’ingamba zafashwe n’Iki kigo harimo gutanga  inyemezabwishyu za EBM ku baguzi bato n’abanini, ishimwe ritangwa kuri TVA , kurwanya no gufata magendu zambukiranya imipaka.

Bati “kwaka inyemezabuguzi byatumye umusoro wa TVA uzamuka bigaragara. Ikoranabuhangqa ryaradufashije cyane ku bacuruzi no ku Banyarwanda, kuko tubasaba kwaka  inyemezabwishyu mu gihe bagize icyo bagura.”

Ubuyobozi kandi bugaragaza ko  umwaka ushize w’ingengo y’imari 20242025 umubare w’inyemezabwishyu za EBM wiyongereye  kuko zavuye ku 117000 wariho mbere zigera 147000.

Umwaka ushize Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro n’abo bafatanya  cyakoze imikwabu 1430 yafatiwemo ibicuruza binyuranye byari bigeye kwinjizwa mu gihugu bidasoze. Byatumye hagaruzwa imisoro ingana nna Miliyari zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko ibicuruzwa bya mbere binyerezwamo imisoro ari caguwa n’inzoga, kongeraho ibijyanye n’ubwiza nk’amavuta y’abagore.

Ubufatanye bwa Polisi n’igabo ndetse n’abaturage ni bumwe mu bwafashije ko ibicuruzwa byinjiye mu bryobwa magendu bifatwa byinjizwa mu gihugu.

Uruhare rwa buri munyarwanda ni ngombwa mu gutungira agatoki inzego zibishinzwe no gutanga amakuru kugira ngo hafatwe ibicuruzwa bishaka kwinjira mu gihugu bidasoze.

Abasora beneza ko bamenye neza akamaro ko gusoza aho basanga ari inashingano zabo, ndetse n’abaguzi bakemeza ko kwakainyemezabwishyu ya EBM ku byo baguze ari inshingano zabo, bakaba basigaye bazaka kugeza bazihawe.

Abacuruzi nabo bemeza ko umuntu wese uguze bihutira kumukorera inyemazabwishyu ya EBM akagenda ayijyanye kuko aba ari uburenganzira  bwe ndetse n’itegeko ko igicuruzwa cyose gitangwaho inyemezabwishyu ya  EBM yemeza ko cyishyuwe.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2025-2026, RRA ifite intego yo gukusanya umusoro ungana na  Miliyari 3628 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 53% by’ingengo y’imari y’igihugu, akaziyongera aturutse ku misoro mishya ya TVA  yo kuri Peteroli na 3% azaturuka k’umusoro w’amacumbi.

Mugisha Benigne

Siga igitekerezo