Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Intambara ibera muri Kongo ntiyatangijwe n’u Rwanda – Kagame

 

Perezida  Paul Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye Inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 20

Intambara ibera hakurya muri Kongo ntiyatangijwe n’u Rwanda kandi ntiyaturutse mu Rwanda, yaturutse kuri Kongo ndetse n’ahandi, uko byagenze nibo babizi

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda ubwo yatangizaga Inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 20.

Yagize ati “Izi ntambara zimaze iminsi, icya mbere ndagira ngo rwose mbisubiremo mbivugire aha mwumva. Uwumva ko nshobora no kuba mbeshya rwose ampakanye ndishima. Tubivuze kenshi, tubibwiye abantu benshi. Iyi ntambara yo muri Kongo mureba ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, ntabwo yaturutse mu Rwanda, rwose mu byandike, mubisuzume, ababishidikanyaho muramenya ukuri kwabyo.”

Umukuru w’igihugu yasobanuye kandi ko ikibazo u Rwanda rufite muri Kongo kijyanye n’Interahamwe ziri hariya na Politiki n’ingengabitekerezo ya jenoside kandi bagahora iteka batunga u Rwanda urutoki ngo turaje tubagenze uko twabagize ubushize.

Ati “Ubushize murabuzi, uko byabaye ubushize murakuzi? Sinzi niba mutegereje ko abo bwahitanye babyivugira.

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ibivugwa na bamwe ku bibazo Kongo ifitanye n’ u Rwanda ko ari amabuye y’agaciro ya Kongo, cyangwa se ko ari uko u Rwanda ari ruto rukaba rujyayo gushaka ubutaka ngo rwaguke, bagahora bahimba impamvu bakirengagiza ikibazo nabo bazi kandi bagizemo uruhare  cy’interahamwe ziri muri  Kongo zihora zishaka gutera u Rwanda.

Ati “ Interahamwe zaratujwe, Interahamwe zahawe imbunda, hari abari basanzwe  babizi hari n’abazigishijwe, bagirwa ingabo za Kongo cyangwa se ku rundi ruhande  barakorana.”

Ikibazo cy’interahamwe ziri muri Kongo zihora zigambirira gutera u Rwanda no kugaruka gukora Jenoside mu Rwanda kimaze imyaka itari mike kandi yaba Loni cyangwa imuryango mpuzamahanga ntabatabizi, ibi Perezida Kagame ahora abisubiramo  ko ikibazo u Rwanda rufite ari Interahamwe ziri muri Kongo.

Abantu b’ingeri zose  bari bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 20

Mugisha Benigne

 

Siga igitekerezo