Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Ntabwo wakwica umuntu kabiri- Kagame

 

Mu muhango wo gutangiza icyunamo mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida Kagame yashimangiye ko ntawe uzicwa kabiri.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku buhamya bwatanzwe na Theoneste Ngiruwonsanga uvuka mu cyahoze ari Cyangugu ahitwaga i Shangi.

Umukuru w’igihugu  yavuze ko ntawuzongera gupfa nk’uko Theoneste yavuze uko yapfuye kuko kuba ariho ari nko kuzuka.

Yagize ati ” Theoneste yavuze uko yapfuye , kuba ariho ni nko kuzuka, nta wundi uzongera gupfa kuriya, ntabwo wakwica umuntu kabiri. Impamvu kandi mu zindNtabwoi nyinshi, ntabwo wakwica umuntu kabiri. Ubigerageje  yakwica mbere y’uko umwica, igihugu cy’u Rwanda ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica. Ntabwo wakwica u Rwanda kabiri. Ari twe abakuru ari n’abana bacu ntawuzongera kwicwa .”

Yavuze ko Abanyarwanda ntawe basaba kubaho, kuko ari uburenganzira bwabo bwo kubaho kandi neza.

Umukuru w’igihugu avuga ko ubuhamya bwa Theoneste bufite aho bushingiye, asaba ko nta wukwiye guhindura amateka ya Jenoside uko ashaka, agamije kuyahindura ukundi.

Yanenze abashinyaguzi bavugira hanze y’u Rwanda bagoreka amateka ya Jenoside uko babishaka bagamije guhisha ukuri kw’ibyabaye, abo ngabo bakaba batazigera babuza Abanyarwanda kubaho uko babyifuza  kuko ntawe bakwiye gusaba uburenganzira bwo kubaho.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku banyarwanda

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana yakomoje kuri politiki y’amacakaburi ya Habyarimana wari perezida w’u Rwanda icyo gihe, aho avuga ko muri porogaramu politiki ya mbere yayitangaje taliki ya mbere kanama mu 1973 avuga ko imitegekere y’igihugu izashingira ku bwoko n’uturere.Nyuma y’aho igitabo cyanditswe n’ibiro bya perezidansi cyakomoje ku ngingo y’ubumwe bw’Abanyarwanda aho Habyarimana ubwe yivugiye ko ubumwe hagati y’abahutu n’abatutsi budashoboka.

Ati ” CDR yashingiwe mu biro bya perezida wa Repubulika. Taliki ya 22 gashyantare 1992. Ubumwe hagati y’abahutu n’abatutsi ntibushoboka, abatutsi bafite ibibazo byabo, abahutu nabo bagomba gushinga amashyaka yabo. Bityo Inama y’intekon rusange yemeje ishingwa ry’ishyaka CDR.”

Théoneste Ngiruwonsanga warokokeye mu cyahoze ari peregegitura ya Cyangugu, ahitwa I Shangi yagarutse ku rugendo rw’agahinda n’imibabaro yanyuzemo mu gihe cya Jenoside.

Yavuze ko mbere ya Jenoside imiryango y’abatutsi yari ibayeho ku bwoba, avuga ukuntu aho yigaga abana biganaga bababwiraga ko benewabo bateye igihugu nabo bazabyishyura.

Yakomoje ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yabaye imbarutso ya Jenoside yari yarateguwe kera.

Avuga ko umubyeyi we yahise ahamagara abavandimwe be abasaba guhunga kuko ngo yabonaga neza ibigiye gukurikiraho.

Ngiruwonsanga avuga ko yahunganye na se ku rusengero rwa ADEPR ariko ngo bwarakeye abona bikomeye abasaba kujya kwa nyirasenge kuko hari hafi aho. Ngo batandukanye ubwo ntibongeye kubonana.

Avuga ko yanyuze mu bihe bikomeye kugeza ubwo yambitswe igitenge yitwa umukobwa kugira ngo aticwa kuko bari bahereye ku bagabo no ku bana b’abahungu.

Yasoje avuga ko yaje kurokorwa n’ingabo z’inkotanyi zibasanze mu nkambi ya Nyarushishi aho bari bakusanyirije abatutsi bo muri Cyangugu bose batari bwicwe ari naho inkotanyi zabasanze barokoka ubwo.

Taliki ya 07 Mata buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ni Jenoside yamaze iminsi 100 aho yahitanye Miliyoni isaga y’abatutsi.

Urumuri rw’icyizere ni ko kubaho k’u Rwanda

Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo