Aba Islamu bahagarariye abandi bari bishimiye kwakira Perezida wa Repubulika
Ubwo yahuraga n’abahagarariye aba Islamu mu rwego rwo kwizihiza isozwa ry’igisibo gitagatifu cya Ramadan, Perezida Paul Kagame yagarutse ku bashinga amatorero bagamije gusahura abaturage, yemeza ko batazihanganirwa na busa.
Yavuze ko abashinga madini n’amatorero bari bakwiye gufasha umuturage mu bijyanye n’uburezi, ubuzima n’iterambere muri rusange, ariko ko hari bamwe bayashinga bagamije inyungu zabo no kwambura umuturage utwe.
Yagize ati “Umuntu akihisha inyuma y’idini n’itorero agashyiraho ikintu kigamije inyungu ze no kwambura abandi. Ni nko gushyiraho bariyeri ugahagarika abantu ukabeshya icyo uri cyo ugatangira kubavanaho umutungo wabo. Ngo Ntabwo urenga aha utabaanje kuzana umutungo.”
Perezida Kagame yasobanuye ko ibyo bitandukanye no gutoteza amadini cyangwa amatorero kuko gushyira ibintu mu buryo ni ugufasha abantu gukora ibintu byabo neza. Avuga ko ari ngombwa gukurikirana neza niba idini cyangwa itorero ririmo gukora ibyo ryakabaye rikora nk’uko no mu Basilamu bikorwa bafasha abantu mu burezi, mu buzima n’ibindi, ibyo ni byo bikwiye kuba bikorwa atari ukwambura abantu.
Ati “ Ibyo byarabaye mu madini no mu matorero ni yo mpamvu nka Leta twashyizeho uburyo bwo gukurikirana ibigomba gukorwa kugira ngo bigende neza. Naho wa wundi ushinga idini mu gitondo rikirira risahura amanywa yose byagera nimugoroba ukabura aho ririgitiye. N’ubeo ibyo dukora hari abantu babyunse nabi, igishimishije n’uko Atari benshi,, ntabwo ari ugutoteza amadini n’amatorero, ntawe tubuza amahoro.”

Abagore b’Aba Islamu nabo bari babukereye mu gukurikirana ikiganiro na Perezida wa Repubulika
Perezida Kagame yashimangiye ko uwo ari we wese ushinga idini cyangwa itorero risahura abantu atakwihanganirwa. Avuga ko n’ubwo hari abantu bake babyumvise nabi bavuga ko u Rwanda rutoteza amadini n’amatorero ariko ko atari byo.
Ati “Twebwe nka Leta gahunda yacu, imyumvire yacu ni ugushyira ibintu mu buryo bukwiye, ntawe dutoteza ntawe tubuza amahoro.”
Yashimangiye kandi ko itotezwa ryose ryaba irishingiye ku moko n’uturere rigomba kurwanywa mu buryo bwose, ko ndetse n’umunyamahanga uje mu Rwanda agomba kubaha ibyashyizweho n’Abanyarwanda.
Bamwe mu baturage bashimangira ibyakozwe na Leta byo gusuzuma imikorere y’amadini n’amatorero, bavuga ko Leta itabisuzumye byazagera aho abaturage bamarwaho utwabo n’abiyita abakozi b’Imana kandi banayibeshyera.
Musengamfura ati “ Amadini n’amatorero ni meza kuko yatwigishije gusenga Imana, ariko hari abantu badutse basigaye basengera umuntu ari uko abanje kubaha amafaranga, bamuhanurira bakamusaba amafaranga, abo rero baragwiriye mu matorero arimo kuvuka muri iki gihe ari nayo mpamvu Leta yafashe inshingano zo gukurikirana ibikorerwa mu madini no mu matorero.”
Avuga ko hari n’abakozi b’Imana b’ukuri, aho yagaragaje n’amazina ya bamwe ariko akavuga ko abo bakozi b’Imana ba nyabo baje kuvangirwa n’abandi babigize ubucuruzi..
Mu mwaka wa 2024 ni bwo Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwatangiye kugenzura insengero no gufunga izitujuje ibisabwa mu rwego rwo gushyira ku murongo imikorere yazo no kugaragaza neza ibyo zigomba kuba zujuje kugira ngo zikore.

Antoine Cardinal Kambana arasuhuzanya na Mufti w’Abasiramu Sheih Musa Sindayigaya
Mugisha Benigne
