Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.
Ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi byagarutse ku mubano usanzwe ari mwiza hagati y’ibi bihugu no kurushaho kuwushimangira, nk uko bisobanurwa mu itangazo perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yashyize ahagaragara.
Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame w’u Rwanda na Sassou Nguesso wa Kongo Brazzaville kandi byagarutse ku bibazo by’ingenzi byo mu Karere n’amahirwe yo kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego zinyuranye.
Ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye byabaye ku mugoroba wa taliki ya 15 Mata 2026, ni umugoroba ubanziriza umunsi w’ irahira ku mugaragaro rya perezida wa Kongo Brazaville, Denis Sassou-Nguesso watsinze amatora ku majwi ashimishije, akaba arahiriye indi mandat yo kuyobora Kongo-Brazaville.
Perezida w’u Rwanda yashimiye mugenzi we wa Kongo ku bw’intsinzi ishimishije yagize mu matora aherutse y’umukuru w’igihugu, ikaba imuhesheje amahirwe yo gukomeza kuyobora iki gihugu.
U Rwanda na Kongo-Brazaville bisanzwe bifitanye umubano w’igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, umutekano, imicungire y’ubutaka n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Mu mwaka wa 2016 ni bwo u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Brazaville , ni mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Denis Sassou Nguesso yatorewe manda ya 5 yo kuyobora igihugu mu matora yabaye taliki ya 15 Werurwe 2026, aho yatsinze abo bari bahanganye ku majwi 96%.
Perezida
Perezida Kagame asuhuzanya na Denis Sassou Nguesso
Mugisha Bénigne
