Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Mu bujurire, Dr Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside

Urukiko rw’ubujurire rwa rubanda i Paris mu Bufaransa rwahamije Dr Rwamucyo Eugène ibyaha bya Jenoside akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 muri gereza.

Yabihamijwe nyuma yo kujuririra igihano yari yahawe mu rw’ibanze nacyo cy’imyaka 27 y’igifungo muri gereza.

Urukiko rwahamije Dr Rwamucyo ibyaha bitatu ari byo, ubwumvikane bwo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu, ari nabyo byabaye imbarutso yo kumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 muri gereza.

Nyuma y’uko urukiko rutangaje ibihano byahawe Dr Rwamucyo, Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yagize icyo ibivugaho.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yashimye ubutabera bwahawe abazize Jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko mu guhana Dr Rwamucyo Eugène, yemeza ko urumuri rw’ ubutabera busakaye hose.

Minisitiri Bizimana yashimangiye ko ubutabera bumuhamije ibyaha butanze amasomo y’ingenzi ariyo isenyuka ry’urusika rw’ikinyoma n’ubwibone.

Yongeyeho ko Rwamucyo kandi yahanwe nk’uwacuze akanategura ndetse akaba umuhanga wagize ibakwe muri Jenoside.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yasoje ashimira ubutabera bw’u Bufaransa, nyuma y’iki kinyacumi giheruka mu kwihutisha gutanga ubutabera hagamijwe kurwanya umuco wo kudahana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Iburanisha ry’ubujurire mu rubanza rwa Dr Rwamucyo Eugène ryatangiye mu mizi taliki ya 09 Kamena risozwa kuya 17 Nyakanga 2026 ahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 muri gereza.

Dr Rwamucyo imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa

Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo