Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abasore n’inkumi bari mu itorero Indangamirwa ikiciro cya 13 kwirinda ibiyobyabwenge birimo urumogi kuko ntawe rwakijije n’ingeso mbi zo kwiyandarika ndetse abibutsa kwiga no kwita ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ubuzima,bashingiye ku muco bahawe n’igihugu ndetse n’ umuryango.

Asura itorero ry’indangamirwa ikiciro cya 13, ryabereye mu Kigo cya Gisirikari cya Gabiro giherereye mu Ntara y’uburasirazuba, Perezida wa Reoubulika y’u Rwanda yavuze ko abantu bose bavukana ubwenge, bukubakiraho kumenya.

  • Ati “Kugira ngo ubifate hari amahitamo, mwaje hano ku bwo guhitamo kuko mwashakaga kumenya. Ntawabakoreshejeho ingufu kugira ngo mube muri hano. Mushaka kumenya ibibareba, umuco, imyifatire ituma abantu batera imbere uko bikwiye.”

Yongeyeho ko imyifatire myiza izwi nka disipline ari ngombwa kuko ituma ubumenyi bafite bubagirira akamaro. Avuga ko disipline ariyo iyobora umuntu igatuma kwa guhitamo kugira akamaro.

Ubukoloni bwashenye umuco nyarwanda

Yagarutse ku Rwanda rwa mbere y’ubukoloni ruruta u Rwanda rwa nyuma y’ubukoloni kuko rwaje ruhindura abantu.

Avuga ko ubukoloni bwashenye umuco nyarwanda, buza kurangira ku gice kimwe ariko bukomereza mu banyarwanda.

Ati ” ubumwe dukomeje kubaka bwasenyutse mu gihe cy’ubukoloni, gusenyuka bishimangirwa n’abategetsi bagiyeho bakurikiye ubukoloni. Haje kubaho ukwibohora kuri ubwo bukoloni bubi. Mwebwe urubyiruko mukiri bato mukwiye kubifatira aho mubisanze, amahitamo ni ayanyu, twe turabyina tuvamo, ariko tureba imbere yacu tukareba uko bizamera, tukibaza tuti mbese imbere hazabaho hate, hazabeshwaho na nde. Ni mubyanga, imbere hazaba habi, ndetse bizabagiraho ingaruka.”

Abitabiriye Itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 13

Yabibukije ko kubikunda ari urubyiruko rubifitemo inyungu n’ubwo n’abakuru bazaba babifitemo inyungu kuko bazibaza aho basize abana babo niba ari heza, cyangwa se niba ibyakozwe bizapfa ubusa.

Yasabye urubyiruko kurinda ibyagezweho

Perezida Kagame yavuze ko igihugu cyabohowe, hashyirwaho politiki igarura abanyarwanda hamwe, havanwaho politiki y’u Rwanda rukene rusabiriza.

Yababwiye ko isi izana ibyayo, ibyiza n’ibibi, akenshi izana bibi. Avuga ko iyi isi izanye ibibi igasanga abantu bari aho batagira disipline, bihebye, badashaka kugira icyo bakora, bibera mu iraha gusa, ko icyo gihe bya bintu byubatswe bidatinda.

Ati ” Mu myaka mugezemo muzi aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze n’ukuntu byashobotse mu guhangana n’ibibazo, twabinyuzemo. Ntabwo muzi abantu twatakaje?”

Avuga ko ibyabaye ku banyarwanda babikuyemo isomo, ikibazo cyavuyemo amasomo ari nayo mpamvu bavuye iyo baba bakaza mu itorero biifuza ko ibyabaye bitazongera. Yababwiye ko basobanuriwe amateka, aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.

Perezida Kagame yavuze ko we atagize amahirwe yo gutangirira aho bo batangiriye. Yagiye mu itorero ashakisha uko ikibazo cy’abanyarwanda kigomba gukemuka.

Minubumwe igiye kuvugurura imitoreze y’Intore

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yashimiye perezida wa Repubulika kuba barahawe gutoreza intore z’indangamirwa mu kigo cya gisirikari kuko cyagutse kandi kirimo ibya nkenerwa byose.

Yavuze kandi ko byakozwe mu kuvugurura imibereho y’intore, zikaba zifashwe neza, ndetse ngo bakubye kabiri umubare w’abatozwaga, bakaba bagiye no kuvugurura imitoreze y’intore.

Ati ” Habaye ubudasa bwo kubazanira abarangije itorero mu byiciro byabanje babaha ubunararibonye, batanga impanuro z’icyo ryabamariye n’ibibazo bikunze kwigaragaza nyuma yo gusoza itorero, byabahaye kumenya ibyonyi bishobora kubabera imbogamizi mu gihe kiri imbere ndetse no guteganya kubyirinda no kubitsinda.

Avuga ko muri iri torero bahigiye amasomo yabahaye ubumenyi ku gihugu cyifuzwa, n’inshingano z’urubyiruko zo gutanga umusanzu wabo mu kurinda ibyagezweho, guhanga ibishya no guteza imbere u Rwanda

Ati ” Barasabwa kugendera ku muco nyarwanda na kirazira zawo, niyo mpamvu batojwe indangagaciro z’umuco nyarwanda zikwiye urubyiruko rw’u Rwanda. Ku isonga batojwe kubana no gukorera hamwe, bahereye ku bintu bito ariko bitizana bigamije kubatoza disipline. Bamenye akamaro ko kurara hamwe, kuryama no kubyukira rimwe, gukarabira hamwe, gukorana siporo,gufatira ifunguro hamwe, gukorera imikino hamwe. Byabanje kubagora ariko ntibatinze kubona akamaro ndetse no kubishobora.”

Avuga ko gukorera hamwe byabatoje kuba abasangirangendo no kumenya ko igihango cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kiri ku
buzima bwa buri kanya

Yasoje avuga ko intego bayumvise, biyemeza gucyura imihigo no kuzahora bayesa.

Ati ” ubu ni indangamirwa z’imbangukanabigwi, ni bankundirwakubarusha na rutindukanibakwe, ni intikanga na mihigo y’imena.”

Avuga ko biyemeje kuba ba ambasaderi b’u Rwanda, bagafata ibyiza bakitaza ibifutamye n’ibidakwiye.

Mu masomo bahawe, harimo n’iry’ururimi rw’ikinyarwanda ku buryo abaje batazi na mba batashye bamaze kumenya iby’ibanze.

Abasoje Itorero ry’indangamirwa ni urubyiruko rw’u Rwanda rugera kuri 769 baje baturutse mu bihugu byo ku migabane yose y’isi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye abitabiriye Itorero

Mugisha Bénigne 

Siga igitekerezo