Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Abasaga 88% batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza

Abasaga 88% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2025/2026, iri janisha rikaba ryariyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje kuko batsinze ku kigero cya 75.5% mu mwaka wa 2024/2025.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wa NESA, Dr Bahati Bernard avuga ko abokoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero cya 87.% ni mu gihe abahungu bo batsinze ku kigero cya 89.59%.

Ati ” Muri 2024 abana bari bafite hagati y’amanota 30 na 40 bageraga ku 10.000 birenga ni mu gihe uyu mwaka ari 4000, bivuze ko bagabanutse, umubare wiyongereye ujya mu bafite amanota yo hejuru.”

Bamwe mu bana batsinze neza bavuga ko bakoze cyane, bita ku myitozo myinshi bahabwaga, ababyeyi n’abarezi barabafasha kandi bababa hafi.

Ababyeyi bafite abana bahize abandi bavuga ko ibanga ryatumye abana babo batsinda ku kigero cyo hejuru ngo icya mbere bize mu mashuri meza, abarimu barabakurikirane neza ndetse n’ababyeyi bababa hafi mu kubahwitura, ku kubafasha no kubibutsa kwita ku masomo no gukora imikoro bahabwa yo gukorera mu rugo.

Abayobozi b’amashuri yigaho abana batsinze cyane bavuga ko bashishikariza abana gukora cyane no gutsindira ku 100% kuva bagitangira. Bavuga kandi ko umwarimu wishimye atanga ibishyitse. Bagaruka kandi kuri disipline iranga amashuri yatsindishije kurusha ayandi ngo kuko iyo ishuri rifite disipline n’abana barayigira kandi iyo bayifite bibafasha kwiga cyane no kwiga neza, bityo bagatsindira ku kigero cyo hejuru.

Amanota kandi y’ibizamini bya Leta yasohokanye n’aho abana boherejwe kwiga, aho abakobwa bahawe kwiga barara mu bigo bafatiwe ku inota rya 86.6% mu mashuri abanza naho abahungu bo bafatirwa ku inota rya 88.8%.

Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo