Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Abana 7188 bivugwa ko bakopejwe bagiye gusubiramo ibizamini bya Leta

Abanyeshuri 7188 bivugwa ko bakopeye bagiye gusubiramo ibizamini bya Leta kuva taliki ya 02 kugeza kuya 04 Nzeri 2026.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisiteri y’uburezi, mu itangazo rivuga ko iperereza ku bikorwa byo gukopera byabaye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2025/2026 byakorewe ku byumba by’amashuri 254 hirya no hino mu gihugu.

Kubera ko iperereza ryagaragaje ko ibikorwa byo gukopera ibizamini bya Leta byateguwe ndetse bikanagirwamo uruhare n’abantu bakuru bari bashinzwe kugenzura no gutanga ibizamini, Minisiteri yemeje ko aba bana bahawe andi mahirwe yo gusubiramo ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, mu rwego rwo kurengera abanyeshuri no kubungabunga ahazaza habo.

NESA yemeza ko abantu bose bizagaragara ko bagize uruhare mu gukopera no gukopeza ibizamini n’abarebereye nkana ibyo bikorwa bibi ko bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Ibi kandi byagarutsweho na Minisitiri w’uburezi, Nsengimana Joseph mu kiganiro na RBA , aho yemeje ko uwo iperereza zigaragaza ko yagize uruhare mu bikorwa byo gukopera kw’abanyeshuri ngo azahanwa by’intangarugero ku buryo nta wundi uzongera kubyubahuka kuko n’abandi bazareberaho.

Yagize ati ” ufite uruhare muri ibyo bikorwa ntazihanganirwa, umwarimu wiha gukopeza abanyeshuri uwo si umwarimu, uwabigizemo uruhare azahanwa, nitumara kubahana ntawundi uzabyongera, tutabikemuye byamunga uburezi, ntabwo ari ibintu twakwihanganira, tugomba kubica burundu bikavaho.”

Abarenga 371.000 nibo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye aho batsinze ku kigero cya 87. 3%.

Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo