Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru

Bamwe mu borozi muri Nyagatare baravuga ko ikibazo cy’amazi yo kuhira gikomeje kubahangayikisha

Bamwe mu borozi bo mu Mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyagatare, barataka ukutagira amazi ahagije yo kuhira Inka bagasaba ko uburyo bwahozeho mbere bwo kunganirwa na Leta bagafata amazi y’imvura bakoresheje dam sheets mu gihe cy’izuba bwakomeza gushyirwamo imbaraga.

Hashingiwe ku miterere y’Akarere ka Nyagatare, kororewemo Inka nyinshi ariko kakaba kazwiho no kugira ibihe by’izuba ryinshi rikabangamira imirimo y’ubworozi bw’Inka.

Bumwe mu buryo bwatekerejwe burambye bwo kugira amazi mu nzuri, ni umushinga watangiye wo kwegereza aborozi ibigega bifata amazi bizwi nka dam sheets.

Ingengo y’imari y’iki gikorwa yaturutse mu karere ka Nyagatare aho ku kiguzi cya dam sheet umworozi  yishyura 50%  andi asigaye Leta ikamwishyurira   muri gahunda ya nkunganire, ndetse Akarere kagatangaza ko buri mwaka muri uyu mushinga wa dam sheets gashoramo Miliyoni zisaga 90 Frw.

Umusaruro umaze kuvamo ni uko aborozi 685 aribo bamaze kubona izi dam sheets mu karere kose, bukaba ari uburyo bwiza bufasha umworozi gufata amazi mu gihe cy’imvura akayahunika, akazamugoboka mu gihe cy’impeshyi.

Ku rundi ruhande ariko haracyari aborozi benshi bo mu Mirenge itandukanye ikorerwamo ubworozi, bavuga ko batarabona ubwo buryo nabo bagezwaho izo dam sheets bakemeza ko no kuzitanga bisa n’ibyagabanije umuvuduko cyane cyane bashingiye kuri ya nkunganire yatangwaga mbere.

Rugamba Maurice uhagarariye umushinga, RDDP ushamikiye kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wari uzwiho kunganira mu itangwa rya za dam sheets nawo imirimo isa nk’aho igenda igana ku musozo.

Mutabaruka Fulgence umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinze ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere yizeza abarozi batarabona dam sheets ko hari gahunda yo kuzageza amazi mu nzuri ku bufatanye bw’Akarere n’indi mishinga.

 

Siga igitekerezo