Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Diyosezi y’Abangilikani ya Nyaruguru yahawe Umwepisikopi

Diyosezi nshya ya Nyaruguru y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) yahawe Umwepisikopi, Musenyeri Habimfura Vincent, wabarizwaga muri Diyosezi ya Kigeme.

Iyi Diyosezi yemejwe n’Inama ya Sinode y’Itorero yateraniye i Kigali kuwa 10 Ukuboza 2021 iyobowe n’Umwepiskopi Mukuru, Dr. Laurent Mbanda.

Diyosezi ya Nyaruguru igizwe n’igice cyahoze kuri Diyosezi ya Butare ndetse n’igice cya Diyosezi ya Kigeme, ikaba yarashinzwe hagamijwe kurushaho kwegera abakirisitu no kwagura umurimo w’Imana.

Musenyeri Habimfura Vincent yavutse mu 1975, avukira mu Kagari ka Cyobe, Umurenge Mushubi w’Akarere ka Nyamagabe.

Uyu mugabo amashuri abanza yayize muri Gasenyi ayisumbuye ayarangiriza muri IJW Kibogora, aza gukomeza tewoloji i Nairobi muri Carlile college no muri Wiclif university aho yakuye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Musenyeri Habimfura yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umwarimu mu mashuri abanza muri EP Gasenyi aza kuba umuyobozi wa EP Remera na Buhanzi, nyuma yabaye umuyobozi w’ikanisa yaje kuyobora paruwasi zitandukanye nka Rugote, Cyivugiza, Kibeho na Uwinkomero.

Kuri ubu yari ahagarariye Diyosezi ya Kigeme mu bitaro yari n’umuyobozi muri iyi Diyosezi, akuriye kandi ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Karere ka Nyamagabe.

Siga igitekerezo