Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Umugambi wo kumara abatutsi mu cyari Gikongoro washyizwe mu bikorwa na Bucyibaruta – Ibuka

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe yemeza ko umugambi wo kwica abatutsi no kumaraho mu cyahoze ari Perefagitura ya Gikongoro  wanogerejwe mu ngoro ya Muvoma utijwe umurindi na perezida wa Guverinoma y’abatabazi Sindikubwabo Theodore na Kambanda Jean,  ushyirwa mu bikorwa na Prefet wa Gikongoro, Bucyibaruta Laurent, uri imbere y’ubutabera mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ati” Taliki ya 19 Mata 1994 nibwo Prefet wa Gikongoro y’icyo gihe yatumije inama ihuza abategetsi bose bo mu cyahoze ari Gikongoro kuva kuri ba Resiponsabule, ba Konseye kugeza kuri ba Burugumesitiri, yari iyobowe na perezida wa Guverinoma y’abatabazi, Sindikubwabo Theodore. Kuya 21 Mata nka saa munani  z’ijoro nibwo kwica abatutsi bari bahungiye i Murambi kuri Eto byatangiye, nka saa mbiri za mu gitondo bari bageze Cyanika bahava bakomereza  i Kaduha.”

Avuga ko abari bahungiye I Murambi muri ETO basagaga ibihumbi 50 bahatikiriye. Yongeraho ko n’ubwo bahawe ubutabera bitinze ni ukuvuga nyuma y’imyaka 28 bishimira intambwe itewe yo kuburanishwa Bucyibaruta.

Ashimira Leta y’u Rwanda ko ikora ibishoboka byose ngo Abarokotse Jenoside bahabwe ubutabera, ni mu gihe ngo mu bwicanyi bwakorewe muri Gikongoro kuva kera mu 1959, mu 1963 no mu 1973 yewe no mu 1993 abakorewe ubwicanyi batigeze bahabwa ubutabera.

Ku bijyanye n’indishyi mu rubanza rwa Bucyibaruta n’izindi zabaye, avuga ko icy’ibanze ari uko abakekwaho uruhare muri Jenoside baburanishwa, bityo abayirokotse n’abo yahitanye bagahabwa ubutabera.

Ati “Ibindi bizaza nyuma, icy’ibanze ni uko abakekwaho uruhare muri Jenoside baburanishwa bakaryozwa ibyo bakoze, nibwo butabera twifuza mbere na mbere”.

Ku bijyanye n’amakimbirane ashobora kuvuka hagati y’abarokotse n’abo mu miryango y’abakekwaho uruhare muri Jenoside, Visi perezida wa Ibuka avuga ko  abagerageza guhohotera abatangabuhamya  ku bwicanyi bwabereye muri Gikongoro bakurikiranwa n’ubutabera.

Yongeyeho ko hari abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi yatikiriyemo abo mu miryango yabo badafite amakuru ko Bucyibaruta agiye kuburanishwa.

Uru ni urutonde rw’abaruhukiye mu rwibutso rwa Murambi

Mukamudenge Phoibe warokokeye mu Karere ka Nyamagabe avuga ko Bucyibaruta yakoresheje inama mu isoko ryo mu Gasarenda abwira abaturage bahishe imfubyi cyangwa abapfakazi ko babagaragaza bagahabwa umuganda.

Avuga ko muri iyo nama babise bagaragaza uwitwa Florida ahita yicirwa mu isoko we n’umwuzukuru we imbere ubuy’abaturage.

Ati ” Bucyibaruta ubwe yivugiye ko iyo ushaka kumara urwiri mu murima urwegeranyiriza hamwe ukarutwika, ntirwongera kumera ukundi.

Mukamudenge yishimira ko Bucyibaruta yatangiye kuburanishwa ku byaha akekwaho mu rubanza rurimo kubera mu gihugu  cy’u Bufaransa ngo ariko bikaba byari kubabera byiza iyo Bucyibaruta aburanishirizwa aho yakoreye icyaha.

Mukakarisa  Aulerie nawe yarokokeye Jenoside mu cyahoze ari Gikongoro. Avuga ko Azi  neza uruhare rwa Bucyibaruta bwabereye  duce tunyuranye muri Gikongoro. Yemeza ko Bucyibaruta yashishikarije abaturage kwica abatutsi, insoresore zigishwa imbunda kugira ngo zizabashe kwica abatutsi zimareho, ndetse n’ukiri mu nda ya nyina yakuwemo aricwa ngo ni inyenzi.

Ati ” Hishwe abakecuru, abafite ubumuga ndetse n’impinja zitaravuka zafomojwe mu nda ziricwa. Hari n’abakozi ba Perefagitura  ndetse n’aba PGAG bishwe ku bwa Bucyibaruta.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Niyomwungeri Ildebrand asaba abaturage bafite amakuru kuri Bucyibaruta kuyatanga kugira ngo yifashishwe mu rubanza rwe rwatangiye I Paris mu Bufaransa.

Bucyibaruta Laurent wari Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ari imbere y’ubutabera mu gihugu cy’u Bufaransa, akaba aburanira mu Rukiko rwa Rubanda ( Cours d’Assise), aho abazwa uruhare rwe mu  bwicanyi bw’abatutsi bwabereye muri Perefegitura yayoboraga.

Umwanditsi: Mugisha Bénigne

 

Siga igitekerezo