Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Urubanza rwa Bucyibaruta: Uwarokotse Jenoside yasobanuye uko yahambwe ari muzima

Uwarokotse Jenoside nyuma y’aho bagerageje kumuhamba ari muzima, yasobanuriye Urukiko rwa rubanda i Paris ubugome jenoside yakoranywe ndetse anagaruka ku bugome bwa Padiri Nyandwi w’umurundi wabaga i Kaduha.

Uyu mutangabuhamya wumviswe ku wa mbere w’icyumweru cya 6 cy’iburanisha ku rubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Gikongoro, yagaragaje uko ubwicanyi bwakozwe kuri paruwasi ya Kaduha ndetse akomoza no ku ruhare umupadiri w’umurundi witwa Nyadwi Robert yabugizemo n’ubugome yakoreye Abatutsi bafatwaga nk’abanyabwenge muri ako gace. Yagize ati “Indege ya Habyarimana ikimara kuraswa, hahise hicwa umugabo witwa Martini wo ku Gikongoro, bajya kumushyingura maze uwitwa Ngezahayo Straton wari mu bamushyinguye wigeze no kuba umusirikare yahise ajya mu Baturage b’abahutu  ababwira ko bagomba gutangira kwica abatutsi kuko Perefe wa Gikongoro Bucyibaruta yatanze itegeko ryo kubica”. Akomeza avuga ko umugabo witwa Gasana wari umusimbura wa porokireri (Substitut) yahise atumaho umugabo we amubwira ngo “duhungire ku kiliziya kuko ibintu byahindutse”.

Akomeza avuga ko aho ku Kiliziya ya Kaduha ariho abatutsi benshi bari bahungiye, buzuye Kiliziya, amashuri no mu kibuga. Aho ku Kiliziya ya Kaduha niho hari padiri Nyandwi Robert w’umurundi, wakoranaga n’abicanyi. Uyu mupadiri ngo yavaga kuri Paruwasi akajya muri centre ya Kaduha kubwira abayobozi uko abatutsi bahungiye kuri Paruwasi bangana. Ati “Yafashe abatutsi b’abarimu abashyira ukwabo ababwira ko ari ho bashobora kumererwa neza bativanze n’abaturage, nyamara ari amayeri yo kugira ngo babahereho mu kubica nk’abantu bize kandi basobanukiwe”.

Avuga kandi ko mu gihe abatutsi bari bamaze kuba benshi nta wundi ukiza, bahise babambura intwaro bari bafite, ndetse n’umuceri wari waratanzwe na Caritas wo gufasha impunzi batangira kuwubagurisha ku mafaranga 25 ku kilo, nyuma babonye udashira baramanura bawubagurisha ku mafaranga 5 ku kilo kimwe. Ati “Taliki 21 Mata Abajandarume baraturashe cyane, maze mu gihe cya saa cyenda bavuga ko amasasu abashiranye bahamagara ku Gikongoro ngo baboherereze andi”.  Akomeza agira ati “Nanjye ubwo bahise bantema mu mutwe ndagwa, aho nzanzamukiye nsanga umuryango wanjye wose bawishe. Abana bari babatemaguye naho umugabo wanjye bamurashe muri ba barimu”. Avuga ko yagumye mu mirambo, nyuma aza gukururuka ava aho yari ari ajya kuryama mu mirambo yari mu Kiliziya.

Bukeye ubwo bazaga kwica abaraye badapfuye, ngo batangiye gukurubana imirambo bajya kuyijugunya mu byobo byari byaracukuwe n’abatutsi bababwira ko ari ibyo kwitumamo. Avuga ko nawe bamukuruye ngo bamugejeje mu muryango wa Kiliziya babona aracyahumeka, bityo umwe mu bajandarume ahamagara abaturage ngo baze bamurangize, maze uwo bari kumwe aramubuza ati “Mumwihorere arageza saa yine n’ubundi yapfuye, nadapfa niwe uzavuga inkuru ya Kaduha”.

Umutangabuhamya ashimangira ko ubwo yari akiri aho haje kuza umupolisi witwa Kampayana bari basanzwe baziranye, ngo yamusabye amazi yo kunywa aho kuyamuha ajya kumuzanira igitero kimusanga aho yari ari. Ati “batangira kunshinyagurira bambwira ngo bene wacu nibo bateje intambara bajya mu Nkotanyi”. Umwe mu nterahamwe yahise amukubita inyundo mu mutwe aba yituye hasi, ati “nazanzamutse ku munsi ukurikiye mpita nigira inama yo kuva ku Kiliziya nkajya mu gashyamba kugira ngo azabe ariho ngwa”.

Bamuhambye ari muzima bagenda babyigamba

Uyu mutangabuhamya avuga ko igitero cyaje kumusanga muri ka gashyamba, bamubonye baravuga bati “dore n’ikindi kigore hano”. Yakomeje abwira Urukiko ko bahise bacukura icyobo iruhande rwe bafata umugozi bamuboha amaguru hanyuma bamushyira muri wa mwobo barenzaho itaka baragenda. Ati “bagiye bigamba ngo kandi uyu muntu tumuhambye ari muzima. Abandi bati niba ari muzima azikuremo”.

Avuga ko bakimara kugenda yatangiye kurwana n’itaka ashakisha uko yavamo, aza kumva akayaga gahuha ku kuboko amenya ko kwageze imusozi, akomeza gukurura ibitaka ndetse n’umutwe awusohoramo ariko igihimba cyo hasi cyo kikiri mu butaka. Avuga ko mu gihe cya nimugoroba ari bwo habaye  igitangaza  abona avuye muri wa mwobo abasha no kwibohora amaguru. Ati “Nkimara kuvamo haba haje umuntu avuza induru ambaza unkuye mu mwobo, aravuga ngo genda uhungire hakurya hariya jye sinabasha gutema umuntu Imana ikuye mu mwobo”.

Avuga ko yahise agana ku mugabo witwa Laurent wamubyariye umwana muri Batisimu, amubonye amubaza aho yabaga, maze amuraza iwe mu nzu bukeye amusaba kujya ku mubikira witwa Mirigita kuko ngo yavuraga abatutsi bakomeretse. Nawe yarahagiye baramukingurira arahaba baramuvura, nyuma n’abandi bari bahari n’abana baje kujyanwa i Murambi ubwo Abafaransa bari bamaze kuhagera, nabo baza kubashyikiriza Inkotanyi zari zigeze i Butare arokoka atyo.

Bucyibaruta uri imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa arakekwaho kuyobora inama zateguriwemo kwica abatutsi bo ku Gikongoro, urubanza rwe rukaba ruzapfundikirwa taliki 12 Nyakanga 2022.

MUGISHA BENIGNE

Siga igitekerezo