Mu iburanisha ry’urubanza rwa Bucyibaruta rumaze amezi abiri rubera mu rukiko rwa Rubanda (Cour d’Assise) rw’I Paris, humviswe abashinjacyaha muri uru rubanza, aho Umushinjacyaha Sophie Havard yemeje ko amaroso yose y’abatutsi biciwe muri Gikongoro ari ku mutwe we ngo n’ubwo bwose nta muntru yigeze yica n’ukuboko kwe.
Umushinjacyaha Sophie Havard ibi abishingira ku kijyanye n’uko ari we watumye kwica abatutsi bishoboka mu bice bya Kibeho, Murambi, Cyanika, Kaduha no kuri za Bariyeri hirya no hino muri Gikongoro , aho yayoboraga nka Perefe.
Agaruka ku ngingo Bucyibarutga yakunze kwishingikiriza ivuga ko yahabwaga amabwiriza na Guverinoma nta bwo ari byo na gato kuko ngo kubyemera byaba bivuze ko abahutu bose mu Rwanda bashyize mu bikorwa amabwiriza y’ubwicanyi.
Ati “ Nta bwo ari byo. Perefe Habyarimana wa Butare ni urugero rwiza rw’umuntu yanze gukurikiza aya mabwiriza kugeza igihe bamwiciye. Bucyibaruta yari afite uburyo bwatumaga agenda nta cyo yikanga, yabashije kujya mu nama I Kigali, akabasha kujya I Kibeho, kujya Murambi, kujya I Butare n’ahandi.”
Yakomeje agira ati “ Ba nyakubahwa mu gihe muzaba mugiye kwiherera ngo mufate icyemezo muri uru rubanza rwa Bucyibaruta muzazirikane ko icyemezo cyanyu kizagaragaza ukuri kw’ubutabera, ukuri Bucyibaruta azi neza ariko akaba yaraguhishe muri uru rukiko akanga kukugaragaza. Ukuri muzagaragaza muhamya icyaha Bucyibaruta mukanakimuhanira, muzaba mwanditse urupapuro mu mateka ya Jenoside mu Rwanda, ibyo kandi mukaba mugiye kubikora mu izina ry’Abafaransa bose. Ni ngombwa ko twibuka aba bantu bose, abagore, abana n’abagabo barimbuwe ubuzima bwabo bukazima.”
Sophie Havard yasabye urukiko ko rwahamya Bucyibaruta ibyaha byakorewe i Kibeho, kuba yaratumye Jenoside ikorwa I Murambi, I Cyanika, I Kaduha, mu Ishuri rya Marie Merci no kuri za Bariyeri zari hirya no hino muri Gikongoro, ubufatantacyaha mu byaha byakorewe aho hose.
Ati “ Ni mumara kumuhamya ibyo byaha byose muzaba musigaranye umukoro wo kumuha igihano. Twe turasaba ko mwazamuhanira ibyaha yakoze kuko bidasaza, birakwiye ko ahabwa igihano cyo gufungwa burundu.”
Sophie Havard yibukije urukiko rwa Rubanda ko icyo gihano ari nacyo cyahawe ba Burugumesitiri babiri ba Komini Kabarondo Tito Barahira na Octavien Ngenzi.
Igihano cya burundu Sophie Havard yasabiye Bucyibaruta yagihuriyeho n’umushinjacyaha Celine Viguier aho agishingira ku byaha uwahoze ari perefe wa Gikongoro ashinjwa birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyoko muntu.
Ati “ Ntidushinja Bucyibaruta kuba yarafashe umuhoro ngo ateme ahubwo turamushinja nk’umukozi wa Leta yarashyize mu bikorwa amabwiriza ya Guverinoma, yari azi neza ko agamije kwica abatutsi. Ku bw’ibyo turabasaba ko mwamuhamya ibyaha byo gushyigikira ibikorwa bya Jenoside kuri Paruwasi ya Kibeho, mu ishuri rya Murambi, kuri Paruwasi ya Cyanika na Kaduha.”
Celine yibukije urukiko ko kugira ngo umuntu ahanirwe ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyoko muntu bidasaba kuba yarabigiyemo ngo abikore ubwe ahubwo kuba azi uwo mugambi ariko ntagire icyo akora.
Ati “Bucyibaruta yari azi neza ko abatutsi bari bugarijwe n’ubwicanyi ariko ntiyagira icyo akora. Ntiyigeze agerageza kubaza abo yayoboraga ibyo bakoraga ngo babiryozwe, turahamya ko Bucyibaruta yari azi neza urutegereje ibihumbi by’impunzi z’abatutsi ku ishuri rya Murambi, kuri Paruwasi ya Kibeho, Cyanika na Kaduha.”
Bucyibaruta Laurent uburanira mu Rukiko rwa Rubanda ruri I Paris mu Bufaransa arashinjwa ibyaha byo gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu no gushyinguza imirambo hutihuti hakirimo n’abagihumeka akaba yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa burundu.
