Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Rubaya: Bakeneye amakuru yuzuye ku matora ya Perezida n’Abadepite

Abaturage b’Umurenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru  bavuga ko bakeneye kumenya byuzuye ibijyanye n’amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024.

Ibi babibwiye ibitangazamakuru bihuriye mu Muryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro (PAXPRESS) ubwo bari babasuye mu rwego rw’ibiganiro bishingiye ku burere mboneragihugu bihuza abaturage n’abayobozi, maze bagaragaza inyota yo kumenya byuzuye ibijyanye n’amatora  ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, dore ko ari ku nshuro ya mbere azaba abereye rimwe.

Mukandanga Donata ni umuturage w’umurenge wa Rubaya, mu kiganiro cyihariye n’Irizanews.rw, yavuze ko ari we ari na bagenzi be bafite inyota ikomeye yo kumenya uko amatora ya Perezida n’Abadepite azagenda. 

Avuga  ko batari bamenyereye ko aya matora  abera rimwe, bagasaba abashinzwe uburere mbonera gihugu ku matora kuzashaka uburyo bwo gusobanurira neza abaturage iby’ayo matora, bityo igihe cyo gutora kikazagera bazi neza  amategeko n’amabwiriza biyagenga cyane ko azaba afite umwihariko. 

Ati “Mu by’ukuri dufite inyota yo kumenya byuzuye ibijyanye n’amatora  ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, uko azakorwa, amategeko n’amabwiriza ayagenga ndetse n’uruhare rw’umuturage muri ayo amatora.”  

Mukandanga akeka ko ayo matora  azaba afite itandukaniro n’ayo bari basanzwe bakora akaba yifuza ko bayasobanurirwa kare bityo bakayitegura bazi neza uko azakorwa, bityo bakazajya kwitorera umuyobozi w’igihugu n’abagize Inteko ishingamategeko bafite amakuru yuzuye.

Murekeraho Fidel nawe ni umuturage w’Umurenge wa Rubaye, Akarere ka Gicumbi, yabwiye Irizanews.rw ko bafite amatsiko yo kumenya neza uko amatora akomatanyije ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azagenda, icyo umuturage asabwa ndetse n’amategeko hamwe n’amabwiriza azayagenga.

Ati “Mu by’ukuri dufite amatsiko yo kumenya uko ayo matora  azakorwa, cyane ko amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ari ubwa mbere azaba akorewe rimwe mu gihugu cyacu.”

Avuga ko ubusanzwe bari bamenyereye kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika yakorwaga ukwayo, ay’Abadepite nayo akaba yakorwaga ukwayo, akaba ari ubwa mbere azaba abaye akomatanyije, bityo bagakeka ko azaba afite umwihariko wayo mu kuyashyira mu bikorwa.

Mu kiganiro abaturage b’umurenge wa Rubaya wo mu Karere ka Gicumbi bagiranye n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (PAXPRESS) humvikanye uguhuzagurika mu bisubizo bya bimwe mu bibazo babazwaga bijyanye n’amatora ataha ndetse n’amabwiriza rusange agenga amatora mu Rwanda, bityo bikaba byaba byiza abaturage bahurijwe mu nteko z’abaturage bagasobanurirwa ibijyanye n’amatora mu Rwanda binyuze mu nyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora muri rusange n’aya Perezida wa Repubulika akomatanyije n’ay’Abadepite by’umwihariko.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’gihugu y’amatora ushinzwe amatora mu turere twa Gicumbi na Burera ho mu Ntara y’amajyaruguru Bwana Munezero Jean Baptiste yashoboye  gutanga bimwe mu bisubizo by’ibibazo abaturage bari bakeneye kumenya ku matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abagize Inteko Ishingamategeko ndetse n’ibijyanye n’amatora muri rusange.

Abaturage b’umurenge wa Rubaya bagaragaje ko bafite inyota yo kumenya ingengabihe y’amatora ataha  yo mu Mwaka wa 2024, babaza italiki n’ukwezi azaberaho.

Aha Munezero Jean Baptiste, Umuhuzabikorwa w’amatora mu turere twavuzwe haruguru yababwiye ko Ingengabihe y’amatora itunganywa n’Inama y’abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora,  igashyikirizwa Inama y’Abaminisitiri ari nayo iyemeza, bityo ikaba irimo gutunganywa yazarangira ikazemezwa  ari nabwo izashyirwa ahagaragara n’Inama y’Abaminisitiri.

Yagize ati “Ingengabihe y’amatora ntirashyirwa ahagaragara, iracyarimo gutegurwa n’Inama y’Abakomiseri, ikazayishyikiriza Inama y’Abaminisitiri ari nayo izayemeza bityo ikabona gutangarizwa Abanyarwanda.” 

Ashimangira rero ko italiki n’ukwezi bizabamo amatora bitaramenyekana, ko ikizwi ari umwaka ndetse n’ibyiciro by’amatora azaba ariyo y’Abadepite na Perezida wa Repubulika nk’uko  byemejwe n’Inteko Ishinga amategeko.

Ku kijyanye n’imyaka ya Manda y’umukuru w’igihugu itaha, abaturage mu bisubizo byabo bagaragaje ko ari imyaka 7 nk’ubusanzwe, ariko Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Amatora mu turere twa Gicumbi na Burera, Bwana Jean Baptiste Munezero abasobanurira ko imyaka ya manda y’umukuru w’igihugu itaha ari 5 aho kuba 7 nk’uko byanditse mu Itegeko nshinga ry’u Rwanda ikazaba ingana n’imyaka ya Manda y’Abadepite.

N’ubwo abaturage bazi ko hari igikorwa cy’amatora mu mwaka utaha, ntabwo bafite amakuru yuzuye y’uko azagenda, ntibazi ingengabihe y’ayo ndetse n’amategeko hamwe n’amabwiriza bizayagenga, bakaba bakeneye kubimenyeshwa hakiri kare ngo bayitegure neza.

Umwanditsi: Mugisha Benigne

 

Siga igitekerezo