Andre Guichaoua ni umufaransa akaba n’impuguke mu bijyanye n’imibanire y’abantu (Sociologue) wari uri mu Rwanda mu gihe cya Jenoside akaba yaranakunze gutanga ubuhamya mu rukiko rwa Arusha, yagaragaje uruhare rwa Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre muri jenoside yakorewe abatutsi.
Mu buhamya bwe, yagarutse ku ruhare rwa Twahirwa Seraphin mu bikorwa y’interahamwe mu Karambo aho yari atuye ndetse no mu bindi bice. Yagize ati “Bimwe mu bikorwa bya Twahirwa Seraphin ni imyitozo ndetse n’intwaro zahawe Interahamwe, ibikorwa byo kugaba ibitero ku ngo z’abatutsi, gushyiraho za bariyeri n’ibindi”. Umutangabuhamya André Guichaoua avuga ko Twahirwa Seraphin ari umwe mu bari bagize “ Akazu” akaba yarakoranaga bya hafi n’abari bagize umuryango wa Habyarimana Juvenali wari umukuru w’igihugu muri icyo gihe. Ngo amabwiriza menshi yagenderagaho ayobora Interahamwe yayahabwaga n’ubuyobozi bwo kwa Habyarimana.
André Guichaoua kandi avuga ko Twahirwa Seraphin ari umwe mu batumye Interahamwe zo mu Karambo muri Gikondo zimenyekana mu bikorwa by’urugomo.
Ku bijyanye n’imyitwarire y’abarindaga umukuru w’igihugu (Garde Presidentielle) ari nabo basabose yabarizwagamo atarava mu gisirikare n’imikoranire bari bafitanye n’interahamwe, Andre Guichaoua yavuze ko izo nzego zombi zagiranye imikoranire ifatika mu kwica abatutsi. Ati “Izi nzego zombi zari zifitanye imikoranire ifatika mu kwica abatutsi, abarindaga umukuru w’igihugu bagize uruhare rugaragara mu kwica abatutsi mu bice bya Kicukiro na Gikondo”. André Guichaoua ntiyagize byinshi avuga kuri Basabose Pierre, gusa yemeje ko uyu muburanyi mu rukiko rwa Rubanda rw’I Buruseli yari umwe mu bakire bari bafite konti ziriho amafaranga menshi muri banki, akaba yaranashinjwe n’abatangabuhamya banyuranye gutera inkunga ibikorwa by’interahamwe ndetse akaba yari n’umunyamigabane wa 2 wa Radiyo RTLM.

Umwe mu bunganizi b’uruhande ruregera indishyi, Me Karongozi André Martin, mu kiganiro n’itangazamakuru avuga kuri zimwe mu mbogamizi zigaragara muri uru rubanza zirimo gutinza urubanza kwa bamwe mu bunganira abaregwa, gusa agahamya ko ruzasozwa mu minsi yagenywe. Me Karongozi kandi agaruka ku batangabuhanya bamwe batabonetse ngo bazatange ubuhamya muri uru rubanza, anagaragaza kandi zimwe mu mvugo zirimo gukoreshwa na bamwe mu bunganira abaregwa zigaragaramo ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Aha Karongozi avuga ko ibyo byari byitezwe kuko ihakana n’ipfobya ari kimwe mu byiciro byitabawaho n’abateguye bakanakora Jenoside iyo ari yo yose, bityo hakabaho n’icyiciro cyo kuyihakana. Ati “Ni ibisanzwe ko habaho ihakana n’ipfobywa rya Jenoside, iki ni kimwe mu byiciro byitabwaho mu gutegura Jenoside, hakabaho no kuyihakana ndetse no kuyipfobya”.
Yagaragaje uburyo Twahirwa adashaka kuvugisha ukuri ku byo aregwa, ndetse n’ibice abatangabuhamya bavuga yakundaga kugaragaramo akabihakana, utubare yakunze kunyweramo akaduhakana, gusa nanone akemera ko ari uburenganzira bwe bwo guhakana, ngo ni nk’uko yakwanga kugira icyo avuga cyangwa akananga kuburana.
Urubanza ruregwamo Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre rwatangije taliki ya 09 Ukwakira rukazasozwa taliki ya 08 ukuboza 2023.
UMWANDITSI: Mugisha Benigne
