Mugisha Benigne
Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu karere ka Muhanga bishyize hamwe muri koperative Dufatanye umurimo ikora amasanduku y’icyuma azwi nka “Mare”.
Koperative Dufatanye umurimo igizwe n’abantu 21 bakora mare, bakemeza ko bafashe iki cyemezo mu rwego rwo kwirinda gusabiriza no gusuzugurwa bahitamo kurwana urugamba rw’iterambere nk’abandi Banyarwanda bose nk’uko Leta idasiba kubishishikariza abaturage.
Rugiramakuba Jean Paul, ni umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Irizanews.rw ubwo umunyamakuru wacyo yabasangaga aho bakorera mu Mujyi wa Muhanga rwagati, hifashishijwe umusemuzi mu rurimi rw’amarenga, asobanura amavu n’amavuko y’iyi koperative y’abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, aho ashimangira ngo bishyize hamwe mu rwego rwo gushaka icyabateza imbere bagatunga imiryango yabo badasabirije.
Yagize ati “Ubundi twe uko duhuriye muri iyi koperative dufite ubumenyi bwo gukora mare zo mu byuma zimwe zikunze kwifashishwa n’abanyeshuri bagiye ku ishui ndetse n’abageni bagiye kurushinga. Kubera ko dukora mare nziza kandi zikomeye, abenshi mu batugana bagenda babwirana, bigatuma tubona abaguzi tutavunitse tujya kubashaka.”
Avuga ko Koperative yabo igizwe n’abanyamuryango 21 ikaba imaze imyaka hafi 12 ibayeho ndetse ikaba izwi no ku rwego rw’akarere ka Muhanga kuko hari ubwo bajya babasura mu rwego rwo kubashishikariza gukunda umurimo.
Rugiramakuba avuga ko umurimo wo gukora mare bakagurisha wabarize gusabiriza, ubafasha kubonera imiryango yabo ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli, gutunga imiryango yabo, kubona icyo kwambara no gukemura ibibazo binyuranye bahura nabyo.

Avuga kandi ko uyu murimo bakorera muri Koperative utuma bubahwa bakaniyubahisha kuko ubafasha kwigira no kwikemuirira ibibazo bijyanye n’amikoro.
Ati “Uyu murimo waturinze kwandavura, gusabiriza, ahubwo waduhesheje agaciro, tubasha kwiyishyurira inzu dukoreramo ku mafaranga y’u Rwanda 30.000, iseta ducururizaho izi mare nayo tuyishyura amafaranga y’u Rwanda 20.000 ikaba iherereye mu isoko rikuru rya Muhanga.”
Rugiramakuba kandi yemeza ko batanga imisoro nk’abandi Banyarwanda bose iturutse mu byo bakora, nabo bakagira uruhare mu kwiyubakira igihugu.
Bakeneye inkunga ngo barusheho kwiteza imbere
N’ubwo abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bishatsemo ibisubizo, ariko bemeza ko bakeneye inkunga ya Leta cyangwa abandi baterankunga ngo barusheho kwiteza imbere.
Bavuga ko igishoro cya Koperative yabo kigenda kigabanuka kubera ko bagenda bagikoramo ngo babashe gukemura ibibazo by’imibereho itoroshye.
Rugiramakuba ati “N’ubwo twishatsemo ibisubizo tukarwana urugamba rw’iterambere, ariko dufite imbogamizi y’igishoro gito ndetse kigenda kinagabanuka kubera ko tugikoramo muri byinshi. Turasaba guterwa inkunga y’amafaranga n’ibikoresho ngo turusheho guteza imbere uyu mwuga wacu na koperative yacu.”
Avuga ko bakeneye imashini ibafasha gukata ibyuma n’amabati yabugenewe akorwamo mare kuko bagikoresha uburyo bwa gakondo, bityo bagakora mare nkeya. Bimwe mu bikoresho bagaragaza ko bafashwa kubona harimo iyo mashini ikata ibyuma, icyitwa Compresseur, icyuma gisudira kugira ngo babashe kwongera ibyo bakora no kwagura umurimo wabo.
Ku kijyanye n’imbogamizi abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bo mu Karere ka Muhanga bahura nazo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugabo Gilbert avuga ko babizi.
Yagize ati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga iyi koperative turayizi kandi twarayisuye inshuro zirenze ebyiri, twanayigeneye inkunga y’amafaranga yo kubafasha kwagura ibikorwa byabo kuko twasanze bafite ishyaka ryo gukora no kwiteza imbere. Twabageneye inkunga y’amafaraga y’u Rwanda angana na Miliyoni.”
Visi Meya Mugabo avuga ko bazashaka umwanya bakajya kubaganiriza bakamenya neza inkunga bahawe mbere icyo bayikoresheje. Ni mu gihe bamwe mu bagize iyi koperative bo bavuga ko iyo nkunga bayumvise mu magambo ariko amafaranga atabagezeho, ko ahubwo yikubiwe na bamwe mu bayobozi babo.
Mugabo akomeza avuga ko nta gahunda ya vuba yo kubatera inkunga kuko hari n’andi makoperative y’abantu bafite ubumuga ataragerwaho n’iyo nkunga, akabashishikariza kwegera ibigo by’imari bagasaba inguzanyo ibafasha kwagura ibikorwa byabo.
Koperative Dufatanye Umurimo igizwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ndetse n’abantu bakuru, ikaba ifite intego yo kwiteza imbere no kuzamura imibereho y’abayigize mu rwego rwo kwigira birinda gusabiriza.
