Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

U Bubiligi: Umutangabuhamya yahamirije urukiko ko Bomboko yari Interahamwe

Mu rubanza ubushinjacyaha bukurikiranyeho Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya Bomboko, Umutangabuhamya yahamirije urukiko ko Bomboko yari Interahamwe.

Urubanza rwa Bomboko rurimo kubera mu gihugu cy’u Bubiligi, mu Rukiko rwa Assise rw’I Buruseli ( Cour d’Assise de Bruxelles), umutangabuhamya ubwo yabazwaga na Perezida w’Urukiko niba yahamiriza urukiko ko Nkunduwimye yari Interahamwe, yagize ati “ Njye ndahamya ko yari Interahamwe Nka Kajuga Robert, Ntaganda Georges, Jean Marie Vianney Mudahinyuka bataziraga  Zouzou kuko aba bagabo bose babaga bari kumwe kandi ntawasigaga undi.”

Umutangabuhamya kandi abishingira ko nyuma ya Jenoside ,Bomboko na Zouzou  bigeze gushaka nomero ya telefoni ye baramuhamagara bamubwira ko bicuza impamvu batamwishe, aho bakomezaga  kwibaza impamvu yabacitse batamuciye umutwe.

Yagize ati “ Ibyo kuba Interahamwe kwa Bomboko ndabishingira ko nyuma ya Jenoside bigeze kumpamagara bambwira ko bicuza impamvu batanciye umutwe, bibaza cyane impamvu nabacitse.”

Umutangabuhamya kandi avuga ko Bomboka yamubwiye ko kuba batarishe muramu w’umutangabuhamya kandi yarahigwaga ngo ari ikosa rikomeye bakoze, bityo amumenyesha ko aho bazahurira bazamushahura.

Nkunduwimye Emmanuel batazira Bomboko uri imbere y’ubutabera bw’Ububiligi

Uyu mutangabuhamya akavuga ko ayo magambo yayabwiriwe kuri Telefoni n’abarimo Bomboko agaragaza neza ko uyu mugabo uri imbere y’ubutabera  bw’u Bubiligi ari Interahamwe.

Perezida w’urukiko kandi yabajije umutangabuhamya niba yari azi ibitekerezo bya Politiki bya Bomboko, asubiza ko ntabyo yari azi ko icyo yari azi ari uko Bomboko yagaendanaga n’uwari umuyobozi w’Interahamwe, Kajuga Robert na bagenzi be  Georges Rutaganda na Zouzou. Ashimangira ko yamenye Bomboko kubera ko yakundaga kuba ari kumwe n’aba bagabo bavuzwe haruguru kandi uyu mutangabuhamya yemeza ko bari inshuti ze kuko bakinaga mu ikipe imwe y’uupira w’amaguru.

Urukiko rwa rubanda rw’i Uruseli mu Bubiligi rurimo kuburanisha Nkunduwimye Emmanuel

Umutangabuhamya avuga ko nyuma aba bagabo baje kuva mu by’umupira w’amagugu bahuriragamo nawe , bashyira imbaraga  mu bya politiki no mu buyobozi bw’Interahamwe, bityo ntibongera guhurira muri siporo ahubwo ngo bahuriraga mu tubari, aho yagiye kenshi afata n’akanya ko kwinginga Kajuga Robert ngo ave mu buyobozi bw’Interahamwe ariko aranga aramunanira.

Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku kabyiniriro ka Bomboko yagejejwe imbere y’urukiko taliki ya 08 Mata 2024,  akakwaho  ibyaha bya Jenoside no gufata abagore ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

UMWANDITSI: Mugisha Benigne

Siga igitekerezo