Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Ubuzima

Gukingira icyorezo cya Marburg byahereye ku baganga- Minisante

Igikorwa cyo gukingira icyorezo cya Marburg cyahereye ku baganga,
abacyanduye bari mu bitaro ndetse n’abahuye n’abacyanduye, nk’uko
bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima (Minisante)

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana
atangaia ko inkingo z’icyorezo cya Marburg zageze mu Rwanda ku munsi wa 5
zigera kuri 700, zikaba zigomba gukingira abafite ibyago kurusha abandi byo
kuba bakwandura iki cyorezo.

Asobanura ko abafite ibyago kurusha abanda byo mu kwandura iki cyorezo ari
abaganga barimo kuvura Murburg ari nayo mpamvu bari ku rutonde rwa
mbere rwo gukingirwa kuko ari bo bagomba gufasha abanduye ndetse akaba
ari nabo bashobora kwibasirwa kurusha abandi.
Minisitiri w’ubuzima avuga ko abandi bihutirwa gukingirwa ari abayanduye bari
mu bitaro ndetse n’abahuye nabo.

Yagize ati “ Uru rukingo twakiriye rwitwa Sabin’s Vaccine, rwabanje
kugenzurwa n’ababishinzwe ndetse n’kiggo gishinzwe inkingo hano mu
Rwanda, nta kibazo ruteye. Si mu Rwanda gusa rugiye gujkoreshwa kuko
rwanakoreshejwe muri Uganda no muri Kenya n’ubwo rwabagezeho rutinze.”
Dr Nsanzimana ashimira abantu bose babigizemo uruhare kugira ngo uru
rukingo rugere mu Rwanda byihuse, kuko ruje nyuma y’icyumweru kimwe gusa
iki cyorezo kigaragaye.

Minisitiri w’ubuzima kandi atanga ikizere ko ikigo cya Sabin’s Vaccine
cyemereye u Rwanda kuruha izindi nkingo ziyongera kuzageze mu gihugu,
bityo n’abandi zikazagenda zibageraho.

Dr Nsanzimana kandi yatangaje umuti uri kwifashishwa mu kuvura Murburg
nk’ uwitwa remdesivir u Rwanda rwahawe na Gilead Inc. uzwiho guca intege
virusi kugira ngo idakurabyihuse, uyu muti ukaba waranifashishijwe mu gihe
cya Covid 19, kuri ubu wongerewe ubushobozi uhuzwa na Virusi ya Marburg.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana arasaba Abanyarwanda kudakuka
umutima bagakomeza imirimo yabo ahubwo bagakaza ubwirinzi, bakaraba
intoki n’amazi meza n’isabune.

umwanditsi: Mugisha Benigne

Siga igitekerezo