Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Paris: Biguma yabwiye urukiko ko atemera ibyaha yahamijwe, ari nayo mpamvu yajuriye

Ubwo Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma yatangiraga kuburanishwa n’urukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa mu rwego rw’ubujurire, yabwiye perezida w’urukiko ko atemera ibyaha yahamijwe mu rukiko rw’ibanze ari nayo mpamvu ajuririye urukiko rwisumbuye kuko we asanga ari umwere.

Ibi Biguma yabitangaje ubwo Perezida w’urukiko yari amubajije niba atemera ibyaha yahamijwe mu rukiko rw’ibanze, maze uregwa avuga ko we ari umwere, ko atemera ibyaha yahamijwe ari nayo mpamvu yajuririrye urukiko rwisumbuye ngo rumurenganure.

Yagize ati “ Ntabwo nemera ibyaha nahamijwe n’urukiko rw’ibanze, jye ndi umwere, niyo mpamvu najuriye mu rukiko rwisumbuye, ndarengana.”

Perezida w’urukiko akomeje kumubaza, Biguma yavuze atariwe ukwiye gusuiza ibyo  bibazo, ko ufite ubushiobozi bwo kubisubiza ari umwunganizi we mu mategeko, ari nawe wamugiriye inama yo kujurira.

Ati “ Si jye ukwiye gusubiza ibyo bibazo, mubaze umwunganizi wanjye kuko ari we ufite ubushobozi bwo kubisubiza, naho ku kijyanye n’ubujurire bwanjye nabikoze nshingiye ku nama z’umwunganizi wanjye.”

Umutangabuhamya Alain Verhaagen wageze mu Rwanda mu gihe cya Jenoside  yasobanuriye urukiko ibyo yiboneye n’amaso  ye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yemeza ko yabonye ubwicanyi bwakorewe mu Kiliziya ya Ntarama na Nyamata ahari hahungiye Abatutsi, ubu ni mu Karere ka Bugesera.

Verhaagen yemeza kandi ko yiboneye n’amaso ye imyobo yari yacukuwe mu nkuta z’insengero ahanyujijwe grenade zatewe mu bari bazihungiyemo, abagerageje gusohoka nabo bakicishwa imihoro n’izindi ntwaro za gakondo.

inzu y’urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa

Ati “ Ubwo buryo bwo kwica bwakoreshejwe no mu bindi bice by’igihugu ngendeye ku byo nabonye mu Majyepfo no mu Burasirazuba, nka bimwe mu bice by’igihugu nagazemo. Nabonye kandi za  Bariyeri aho nanyuze hose zari zigamije gushakisha abatutsi kugira ngo bicwe.”

Uyu mutangabuhanya yabwiye urukiko ko mu bice bya Butare ubwicanyi bwahageze nyuma bitewe n’ahashize h’amashyaka ya politiki muri icyo gice ndetse na Parefe wa Butare Habyarimana Jean Babptiste  wari umututsi.

Uruhande rw’abahagarariye abaregera indishyi rwabajije Verhaagen ubushobozi  rw’umujandarume  muri ibyo bihe, yemeza ko rwari runini, ko ububasha n’ubushobozi bwe bidashidikanywaho kandi bitagibwaho impaka.

Ati “Ububasha n’ubushobozi bw’umujandarume muri ibyo bihe rwari runini, ntawabushidikanyaho cyangwa se ngo abujyeho impaka.”

Hategekimana Philippe  wahinduye izina nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Bufaransa akiyita Philippe Manier uri imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa kuri ubu  mu bujurire,  yari yahamijwe ibyaha bya Jenoside, ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu n’urukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa.

Umwanditsi: Mugisha Benigne

Siga igitekerezo