Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Paris: Abatangabuhamya bagaragaje urahare rwa Biguma mu bitero byo muri ISAR-Songa

Umwe mu batangabuhamya waburiye umuryango we wose muri ISAR-Songa akarokoka ari umwe
mu nda ya se nyina atangaza ko Hategekimana Philipope uzwi ku izina rya Biguma ari we wari
uyoboye ibitero byabereye muri ISAR-Songa ndetse anasobanura ko bishwe hakoreshwejwe intwaro
ziremereye.

Ni mu rubanza ku rwego rw’ubujurire ruburanishirizwamo Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya
Biguma wahoze ari umujandarume muri Jandarumeri ya Nyanza, akaba akurikiranyweho ibyaha bya
Jenoside n’ubwicanyi bwabereye mu bice binyuranye bya Nyanza harimo ISAR-Songa.

Umutangabuhamya ati “ Umuryango wanjye washyiriye muri ISAR-Songa, wari ugizwe n’abantu
basaga 160. Kuva mu 1994 nagize ubumuga bukomoka ku nterahamwe zankubise bikomeye,
bikamviramo ubumuga. Na nyuma yabwo twarashweho n’abajandame b’I Nyanza hapfamo abantu
benshi,baturashe tumaze kumva indege ya kajugujugu ihindira hejuru y’ikirere cya ISAR-Songa.

Uyu mutangabuhamya asobanura ko taliki ya 28 Mata 1994 habayeho igitero gikomeye aho
barashweho hakoreshejwe imbunda ziremereye kuko yumvaga urusaku rwazo ndetse akabona
imirambo ibagwa hejuru. Asobanura neza ko uretse imbunda ziremereye yumvise n’urusaku
rw’amasasu na za grenade.

Ati “ Abaturasaga bari abajandarume, bari bambaye impuzankano zitari iza gisirikari kuko bari
bambaye izifite ibara rya kaki n’ingofero z’umutuku. Umwe muri bo uzwi ku izina rya Mayombo
yangize umugore we, twabanye ahitwa ku Bigega hafi ya bariyeri.
Abajijwe na perezida w’urukiko niba uyu mujandarume yaramufashe ku ngufu, umutamgabuhamye
yasubije atazuyaje ko yamufashe ku ngufu kuko yamukoreraga ibyo ashatse ndetse ngo akanamufata
nk’umucakara.

Asobanura neza ko iyo abajandarume bagendaga mu kazi bagarukaga bigamba ibitero bakoze ndetse
bakanasingiza Biguma bavuga ko abirimo neza kurusha komanda w’ikambi wigumira mu biro. Ni mu
gihe kandi Biguma yazaga kugenzura bariyeri yo ku Bigega akanatanga n’amabwiriza.
Umutangabuhamya yemeza ko nyuma yaje kujyana n’uwo mugabo ubwo abajandarume bari
bahungiye ku Gikongoro, aho yaje kumusiga we na bagenzi be bahungiye muri Kongo, ngo icyo gihe
hari mu mpera za Gicurasi cyangwa se mu ntangiriro za Kamena. Avugako yamusize aho amusigiye
inda y’amezi atatu yaje kuvukamo umwana w’umukobwa.

Yongeyeho ko mu gihe cy’ibitero yabonye ikamiyoneti y’imiryango ibiri ijya gusa n’icyatsi,irimo
abajandarume ndetse n’abasirikari benshi bari baherekeje Biguma.
Ati ‘ Bajya kugenda bari kumwe n’abasirikari bansigiye igikapu kirimo amagerenade, ari nabwo naje
kumenya ko Biguma ari we wayoboraga ibitero, ibyo nabibwiwe n’abajandarume.

Undi mutangabuhamya yabwiye urukiko ko nabo bahungiye muri ISAR-Songa n’umuryango we wose,
ukahatikirira uretse sekuru wapfuye mbere ya Jenoside abandi bose ngo baguye muri ISAR-Songa
nyuma yo kuraswaho n’imbunda ziremereye. Avuga ko hari n’umunsi haje indege ya kajugujugu ari
nabwo batangiye kuraswaho n’abajandarume.

Umutangabuhamya avuga ko baje kwiruka we n’abandi bana b’urungano rwe, Interahamwe
zikabirukaho. Ngo icyo gihe izo nterahamwe zishe abagabo n’abasore, abakobwa bakuru n’abagore
zibafata ku ngufu, naho abana bahabwa imiryango y’abahutu ngo bayibere abakozi, akaza

kurokokera mu muryango yakoragamo we na musaza we. Abandi bose bo mu muryango we baguye
muri ISAR-Songa. Yemeza ko na Nyina umubyara yafashwe ku ngufu muri abo bagore.
Urubanza ruregwamo Hategekimana Philippe mu Bujurire rukomeje mu Rukiko rwa Rubanda rw’ I
Paris mu Bufaransa, rwatangiye taliki 4 ugushyingo aho biteganyijwe kuzapfundikirwa taliki ya 20
ukuboza 2024.

Siga igitekerezo