Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Paris: Biguma yongeye gukatirwa igihano cy’igifungo cya burundu

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, urwego rw’ubujurire, rwakatiye Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma igihano cy’igifungo cya burundu, ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi n’ibyaha byibasiye mu bice binyuranye bya Nyanza.

Umunyamategeko Gisagara Richard asobanura ko ibyaha yahamijwe ari icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu Avuga ko kimwe no mu rubanza rwo ku rwego rwa mbere, Biguma yahamijwe ubwicanyi bugize Jenoside bwakorewe ku musozi wa Nyamure, Nyabubare, muri ISAR Songa n’ubwakorewe i Nyanza kuri bariyeri zinyuranye yashyizeho akanazigenzura.

Gisagara avuga kandi ko urukiko rwamuhamije urupfu rwa Burugumesitiri Nyagasaza n’abo bari kumwe barimo na Petro Nyakarashi.

Yagize ati ” Nk’abahagarariye abaregera indishyi twishimiye ko igihano yari yahawe ku rwego rwa mbere cyongeye kwemezwa mu bujurire, rukamuhamya n’ibyaha byose yari yahamijwe mu rubanza rwo ku rwego rwa mbere.”

Avuga kandi ko Biguma afite uburenganzira bwo kujuririra urukiko rusesa imanza, ariko ko rwo rutaburanisha urubanza mu mizi, ko ahubwo rusuzuma ko itegeko ryubahirijwe.

Urubanza rwa Hategekimana Philippe rwatangiye kuburanishwa mu bujurire taliki ya 04 ugushyingo rukaba rupfundikiwe taliki ya 17 ukuboza 2024, nyuma y’umwiherero w’inyangamugayo n’abacamanza b’umwuga wamaze hafi umunsi wose, akaba akatiwe igifungo cya burundu.

Umwanditsi: Mugisha Benigne 

Siga igitekerezo